Stade Huye yemerewe na CAF kwakira umukino w’Amavubi na Mozambique

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika "CAF" yemereye u Rwanda kuzakinira kuri Stade Huye

U Rwanda rwamaze guhabwa uburenganzira na CAF bwo kwakirira Mozambique kuri Stade Huye mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yamaze gutangaza ko CAF yamaze kubaha uburenganzira bwo kuzakirira umukino wa Mozambique kuri Stade Huye.

FERWAFA yanditse iti "Twishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko stade ya Huye yemerewe ikwakira imikino yo guhatanira itike yo kuzakina CAN, nk’uko #CAF imaze kubimenyesha FERWAFA. Ubwo gahunda ni kuri 18/06/2023 i Huye i saa cyenda z’amanywa, twakira Os Mambas"

Umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda iheruka gukina yari yawakiriye kuri Kigali Péle Stadium aho yari yakinnye na Bénin, gusa uyu mukino wakinwe nta bafana bemerewe kuwureba imbonankubone ku kibuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka