Stade Huye : Icyiciro cyo gutunganya ikibuga kizarangira mu mezi atatu ari imbere

Hashize igihe gisaga amezi atandatu ikipe ya Mukura idakinira kuri sitade isanzwe imenyereweho ariyo sitade ya Huye ,bamwe bita Imbehe Ya Mukura. Iyi Sitade imaze igihe irimo kuvugururwa aho biteganywa ko niyuzura izaba ari sitade iruta iyari isanzwe, haba mu bunini ndetse no mu bwiza.

Gusa n’ubwo bivugwa ko iyi sitade nimara kuzura izaba ijyanye n’igihe, imirimo yo kuyivugurura yo ntirimo kujyana n’igihe cyateganyijwe kuko kuri gahunda iyi sitade yakagombye kuba yaratangiye gukinirwaho.

Iki kikaba ari nacyo gituma abakunzi ba Mukura bibaza igihe iyi sitade izuzurira bityo bakongera kubona ikipe ya Mukura ku mbehe yayo dore ko ubu isigaye ikinira kuri sitade Kamena , sitade ifite ikibuga kibi benshi bemeza ko gituma ikipe ya Mukura idakina neza nk’uko babyifuza.

Ubwo imihango yo kuvugurura iyi sitade yatangizwaga ku mugaragaragaro ,tariki ya 16 Mata 2011, hateganywaga ko icyiciro cya mbere cy’iyi mirimo yo kuvugurura cyagombaga kuba cyararangiye mu kwezi kwa Nyakanga. Iki cyiciro kijyanye no gushyiraho ikibuga kigizwe n’ubwatsi bw’ubukorano (Artificial turf), kikaba kugeza n’ubu kitararangira nyuma y’amezi atandatu nyamara kuri gahunda cyakagombye kuba cyararangiye nyuma y’amezi atatu gusa.

Umuvugizi w’ikipe ya Mukura, Olivier Murindahabi yemera ko ikibuga cya Kamana ari kibi. Tumubajije niba badakumbuye ikibuga cya mukura yadubije agira ati ”Have byihorere. Ni ukubura uko tugira nyine nta kundi wabigenza”tumubajije icyo atekereza ku kuba imirimo yo kuvugurura iri gutinda yadubije ati”Gutinda byo ni ikibazo cyane kuri Mukura kuko iri gukinira ku kibuga kidakwiye, ariko ni impamvu zitaduturutseho, ntacyo twabikoraho kabisa”.

Naho umuyobozi w’akarere ka Huye Eugene Kayiranga Muzuka , yavuze imirimo igeze mu cyiciro cyo gushyiramo ikibuga yongeraho ko barangije gutumiza ubwatsi mu gihugu cya Afurika y’epfo bakaba bategereje rwiyemezamirimo ngo aze atangire imirimo nyirizina yo gushyiramo ubwatsi.

Yasobanuye impamvu imirimo itinda agira ati ”Ikibazo ari uko hari imirimo y’inyongera yindi yavutse, cyane cyane ko twaje gusanga iriya sitade nyine igomba kuba sitade koko y’intangarugero biba ngombwa ko hagira ibintu bimwe na bimwe byiyongeramo; ibyo rero byabaye bidindije imirimo gatoya ariko icyo twababwira ni uko ibyo byarangiye, imirimo igiye gutangira ikagenda neza”.

Umuyobozi w’Akarere yongeyeho kandi ko mu gihe kigera ku mezi atatu ikibuga kizaba cyuzuye neza n’ubwatsi burimo naho ku bijyanye n’igice cya kabiri aricyo cyo kubaka sitade kikazaba cyarangiye mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Protais Mitari, ubwo yatangizaga ku mugaraharo imirimo yo kuvugurura iyi sitade , akaba yaratangaje ko iyi sitade izaba yujuje ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko mpuzamahanga hanyuma ngo iyi sitade izaba ingana n’izindi sitade ziherutse kuvugururwa harimo sitade ya Nyamirambo n’iya Rubavu.Izaba kandi ifite ubushobozi bwo kwakira umubare w’abantu uri hagati y’ibihumbi icumi na cumi na bitanu.

Perezida wa Republika Paul Kagame ni we wari wemereye abanyahuye gusana iyi stade igihe yiyamamazaga.

Jacques FURAHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka