Sport 2017: Ibibuga byaratashywe, imidari itaha i Rwanda, naho Rayon ipfusha ibihangange

Umwaka wa 2017 wabaye umwaka w’ibyishimo mu mikino imwe, uza no kuba uw’akababaro kuri benshi babuze abo bakundaga binyuze muri Siporo

Urupfu rwa Katauti na Gangi mu masaha akurikiranye, kugurwa kwa Yannick na Rayon Sports, Areruya Joseph kwegukana Tour du Rwanda akanaba umukinnyi wa kabiri muri Afurika wa 2017, kumanuka kwa Kiyovu Sports, ni bimwe mu bigize ibihe bikomeye byaranze Siporo mu Rwanda muri 2017 Kigali Today yabakusanyirije.

Umwaka wa 2017 waranzwe na byinshi, ibishimishije ndetse n'ibibabaje
Umwaka wa 2017 waranzwe na byinshi, ibishimishije ndetse n’ibibabaje

Mu mupira w’amaguru

Guhindura amakipe ku bakinnyi b’Abanyarwanda, byabaye inkuru zashyushye cyane muri ruhago

Yannick Mukunzi yaratunguranye asinyira Rayon Sports imyaka ibiri
Yannick Mukunzi yaratunguranye asinyira Rayon Sports imyaka ibiri

Mbere y’uko Shampiona y’umwaka utangira hari bamwe mu bakinnyi bagiye bava mu makipe yabo, bamwe mu bavuzwe cyane harimo Nshuti Savio Dominique wavuye muri Rayon Sports akerekeza muri AS Kigali, akaza no gutangwaho agera kuri Milioni 15 Frws ndetse n’imodoka yo kugendamo nk’uko byavuzwe.

Yannick Mukunzi, Usengimana Faustin na Rutanga Eric bavuye muri APR Fc berekeza muri Rayon Sports
Yannick Mukunzi, Usengimana Faustin na Rutanga Eric bavuye muri APR Fc berekeza muri Rayon Sports

Abandi bavuzwe cyane ni Yannick Mukunzi na Eric Rutanga bavuye muri APR bakerekeza muri Rayon Sports, aho benshi bakekaga ko bitapfa gushoboka, gusa ubu aba bombi ni abakinnyi babanzamo muri Rayon Sports.

Mukunzi Yannick ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports
Mukunzi Yannick ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

Abandi bavuzwe barimo Ombolenga Fitina wavuye muri Slovakia akerekeza muri APR Fc, nyuma y’impaka nyinshi na Kiyovu yavugaga ko ari umukinnyi wabo, gusa nyuma bikarangira amakipe yombi yumvikanye

Ntawakwibagirwa kandi kugaruka kwa Ismaila Diarra muri Rayon Sports, uyu akaba yaragarutse yitezweho byinshi n’abafana ba Rayon Sports, akigaruka akaba yarahise abatsindira APR i Rubavu, abahesha igikombe kiruta ibindi mu Rwanda

Kumanuka no kuzuka kwa Kiyovu Sports

Kimwe mu bintu byavuzwe cyane ndetse bikanatungurana, harimo kumanuka kwa Kiyovu yari yasubiye mu cyiciro cya kabiri aho yamanuwe na Rayon Sports yayitsinze ku mukino wa nyuma wa Shampiona, gusa iza kugarurwa nyuma y’aho ikipe y’Isonga itangarije ko itakizamutse mu cyiciro cya mbere, ubu Kiyovu ihagaze neza kandi iyoboye Shampiona

Abafana ba Rayon bavugaga ko bashyinguye iyi kipe yari isubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y'imyaka 53
Abafana ba Rayon bavugaga ko bashyinguye iyi kipe yari isubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 53
Byari agahinda ku bakunzi bayo ubwo iyi kipe yari imanutse
Byari agahinda ku bakunzi bayo ubwo iyi kipe yari imanutse

Abakunda Siporo mu Rwanda, ntibazibagirwa Abazwi muri Siporo batakaje ubuzima

Uyu mwaka w’imikino waranzwe n’inkuru z’akababaro zahuriranye, z’urupfu rw’abakinnyi babiri bahoze bakinira Amavubi, ari bo Ndikumana Hamadi Katauti, ndetse na Hategekimana Bonaventure Gangi, aho Katauti yapfuye mu buryo butunguranye aho yari atuye, naho Gangi we apfa nyuma y’iminsi yari maze arwaye.

Ntacyo bimye igihugu bakiriho Imana ibakire mu bayo
Ntacyo bimye igihugu bakiriho Imana ibakire mu bayo

Izi nkuru kandi zabimburiwe n’indi nkuru yashenguye imitima ya benshi, aho kuwa 12 Nzeri 2017, Umunyezamu wa Rayon Sports Mutuyimana Evariste yitabye Imana mu buryo butunguranye azize uburwayi butamenyekanye.

Yababaje benshi ariko ni ko ku isi bimera
Yababaje benshi ariko ni ko ku isi bimera

Amavubi yabonye itike ya CHAN n’umutoza mushya

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru muri uyu mwaka yabonye umutoza mushya, akaba ari Umudage Antoine Hey waje asimbura Johnattan McKinstry wasezerewe kubera umusaruro muke.

Nyuma yo gusezererwa na Uganda ubwo bashaka itike yo kwerekeza muri CHAN, iyi kipe yaje kugira amahirwe ya kabiri, aho yaje kwitwara neza igasezerera Ethiopia.

Iyi kipe kandi itozwa na Antoine Hey, ubwo yitabiraga CECAFA, yaje kuviramo mu matsinda nyuma yo gutsindwa imikino ibiri, igatsinda umwe ikananganya undi, gusa umutoza we akaba yaratangaje ko umusaruro ari mwiza kuko bwari uburyo bwo kwitegura CHAN.

Rayon Sports yegukanye Shampiona, inegukana ibindi bikombe bibiri n’umutoza arasezera

Nyuma y’imyaka itatu, Rayon Sports yaje kwegukana igikombe cya Shampiona cya 2016/2017, gusa iki gikombe Rayon Sports ntiyaje guhita igihabwa, ahubwo byasabye ko yitegurira umukino wa gicuti wayihuje na Azam yo muri Tanzania, iba ariho ishyikirizwa igikombe yahawe.

APR na Rayon Sports zaracakiranye i Rubavu
APR na Rayon Sports zaracakiranye i Rubavu

Igikombe kiruta ibindi, Rayon Sports yatsinze APR amatara arazima i Rubavu

Amatara yarabuze i Rubavu, hasigara urumuri rwa Telefoni
Amatara yarabuze i Rubavu, hasigara urumuri rwa Telefoni

Uyu wari umukino wari witezwe cyane, kuko ni gake cyane aya makipe yari akiniye hanze ya Kigali, aho mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, waje guhagarara ubwo haburaga iminota 27, gusa wahagaze Rayon Sports ifite ibitego 2-0, umukino uza gusubirwamo i Nyamirambo urangira nta gihindutse.

Rayon Sports yaje guhabwa igikombe i Nyamirambo
Rayon Sports yaje guhabwa igikombe i Nyamirambo

APR na Rayon zagabanye ibindi bikombe

Ikipe ya APR Fc nayo uyu mwaka yabashije kwegukana ibikombe bibiri birimo igikombe cy’umunsi w’itwari yatwaye itsinze Rayon Sports, itwara igikombe cy’Amahoro itsinze Espoir igitego 1-0

Rayon Sports nayo kandi yatwaye igikombe cy’Agaciro, aho ku munsi wacyo wa nyuma yatsinze Apr Fc igitego 1-0, nyuma hitabazwa Tombola Rayon Sports iracyegukana

Karekezi Olivier yagizwe umutoza wa Rayon Sports nyuma aza gufungwa

Izina Karekezi ni rimwe mu byavuzwe cyane uyu mwaka, aho yaje agatsinda APR Fc yari imaze kubatsinda gatatu yikurikiranya, gusa nyuma yaje gufungwa aho yashinjwaga ibyaha byakorewe kuri Interineti birimo kugambanira ikipe y’igihugu, gusa nyuma yaje gufungurwa akomeza akazi ke

APR na Rayon Sports ntizabashije kugera mu matsinda mu mikino mpuzamahanga

Mu marushanwa mpuzamahanga amakipe y’u Rwanda ntiyageze kure, aho APR Fc ari yo yabaye iya mbere gusezererwa kuko yasezerewe itarenze icyiciro na kimwe, nyuma yo gutsindwa na Zanaco yo muri Zambia igitego 1-0 kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports yari yarenze ibyiciro bibiri, aho yasezereye Wau Salaam yo muri Sudani y’Amajyepfo iyinyagiye ibtego 6-0 mu mikino ibiri, isezerera Onze Createurs yo muri Mali kuko FIFA yahannye amakipe yose yo muri Mali, iza gusezererwa nayo na Rivers United yayitsindiye ibitego 2-0 muri Nigeria, gusa mu Rwanda banganya 0-0.

Amagare

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda, anandika andi mateka ku rwego mpuzamahanga

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017
Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017

Muri uyu mwaka, Arerruya Joseph ni ryo zina ryavuzwe cyane kurusha andi mu mukino w’amagare, aho yatangiye umwaka yerekeza mu ikipe ya Dimension data yo muri Afurika y’Epfo, aza no kwitwara neza aho yegukanye kamwe mu duce tw’irushanwa rya Giro d’Italia.

Areruya Joseph asoje umwaka wa 2017 ari we mukinnyi wa kabiri muri Afurika
Areruya Joseph asoje umwaka wa 2017 ari we mukinnyi wa kabiri muri Afurika

Nyuma yaho Areruya Joseph yaje no kwegukana Tour du Rwanda yabaye mu Gushyingo, ibyo byose bituma ashyirwa mu bakinnyi 10 bitwaye neza muri Afurika, birangira abaye uwa kabiri ku rutonde rusange rw’abakinnyi bitwaye neza muri Afurika mu mwaka wa 2017.

Nubwo uyu mukino watanze ibyishimo ku Banyarwanda muri uyu mwaka, Umuryango w’abakinnyi b’amagare ndetse n’Abanyarwanda muri rusange babuzemo umukinnyi w’umukobwa witwa Muhabwampundu Esther wakiniraga Les Amis Sportif, witabye Imana azize impanuka.

Iyi mpanuka yabaye tariki ya 24 Ugushyingo 2017, ubwo Muhabwampundu yari yari mu myitozo mu Kigo cy’i Musanze cya Africa Rising Cycling Center, akaza kugongana n’imodoka ageze ku musozi wa Buranga mu Ntara y’Amajyaruguru, iyo mpanuka ikamuhitana.

Imana iguhe iruhuko ridashira
Imana iguhe iruhuko ridashira

Karate

Umuryango mugari wa Karate nawo watakaje umwe mu nararibonye za Karate ariwe Sensei Sayinzoga Jean. Yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa 16 Mata 2017 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize kanseri.

Sensei Sayinzoga Jean yareze benshi mu mukino wa Karate ubu bayifatiye runini
Sensei Sayinzoga Jean yareze benshi mu mukino wa Karate ubu bayifatiye runini

Basketball, amakipe y’u Rwanda ntiyitwaye neza ku rwego mpuzamahanga

Volleyball

Muri uyu mukino w’intoki ibyishimo ntibyabonetse nk’uko byari byitezwe, aho ikipe y’iguhugu y’abagabo itabashije kwegukana igikombe cy’akarere ka Gatanu cyaberaga mu Rwanda.

Gusa abakunda uyu mukino amarira baje kuyahozwa n’ikipe ya Beach Volleyball yari igizwe na Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte aho babashije kwegukana igikombe cy’Afurika cyabereye muri Botswana, bibahesha itike y’igikombe cy’isi

Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bahesheje ishema u Rwanda muri Beach Volleyball
Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bahesheje ishema u Rwanda muri Beach Volleyball

FRVB yabonye umuyobozi mushya

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ryatoye Karekezi Leandre nk’Umuyobozi mushya, akaba yaratowe asimbuye Nkurunziza Gustave waje no kwegura nyuma yo gufungwa ashinjwa ruswa mu matora no kunyereza umutungo.
Cricket

Handball

Ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye umwanya wa Gatanu gikombe cy’Afurika cyberaga i Dakar muri Senegal, aho mu mikino yakinnye yatsinzemo ibiri, itsindwa kabiri.

Ikipe ya APR Handball Club nayo yahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika gihuza amakipe yabaye yabaye aya mbere iwayo, iza gusoza irushanwa ku mwanya wa nyuma idatsinze umukino n’umwe, gusa ikaba ari yo yari yegukanye Shampiona y’u Rwanda

Basketball

Ikipe ya Patriots ni yo yagerageje kwitwara neza, aho iyi kipe itaramara igihe mu Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri muri Zone V yaberega Uganda n’ubwo yari yajyanye ikipe y’indobanure mu Rwanda, mu gihe mu bakobwa APR y’abagore yo yabaye iya gatanu.

Ikipe y’igihugu nayo, ntiyabashije kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika, aho yaviragamo mu matsinda nyuma yo gutsinda umukino umwe gusa wonyine

Cricket: 2017 isigiye u Rwanda ikibuga mpuzamahanga, cyafunguwe na Perezida Kagame

Perezida Kagame yatashye ikibuga mpuzamahanga cya Cricket cyubatse i Gahanga
Perezida Kagame yatashye ikibuga mpuzamahanga cya Cricket cyubatse i Gahanga

Tariki 28 Ukwakira 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade y’umukino wa Cricket, iri muri stade nziza zigezweho, iyi ikaba yubatse i Gahanga mu karere ka Kicukiro

Ikibuga cya Cricket cyubatse i Gahanga
Ikibuga cya Cricket cyubatse i Gahanga

Iyi stade yuzuye itwaye amafaranga asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ikaba yarubatswe ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda yatanze ikibanza kingana cya Hegitari 4.5, ikaba ifite uburebure bwa metero 124, ubugari bwa metero 137 ikaba kandi igizwe n’ikibuga cy’ubwatsi bugezweho bwitwa “Bermuda Grass”.

Perezida Kagame yahuye n’abasportifs

Perezida wa Republika y’u Rwanda yahuye n’intore zirimo n’abasportifs, abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abandi, aho by’umwihariko yanenze abadakora neza, anatangaza ko abadakora ibyo bashinzwe agiye kuzabamerera nabi.

Perezida Kagame ubwo yahuraga n'Intore z'Indatabigwi zigizwe n'abahanzi n'abanyabugeni, iz'Imparirwakubarusha zigizwe n'abakora siporo zitandukanye n'abafatanyabikorwa babo ndetse n'Impamyabigwi zigizwe n'abanyamakuru.
Perezida Kagame ubwo yahuraga n’Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyabugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.
Nyirarukundo Salome washimwe na Perezida Kagame uburyo yitwara mu mrushanwa yo mu Rwanda no hanze
Nyirarukundo Salome washimwe na Perezida Kagame uburyo yitwara mu mrushanwa yo mu Rwanda no hanze

Icyo gihe kandi yanashimye Nyirarukundo Salome witwara neza mu marushanwa atandukanye kandi nta bufasha yahawe, aha naho yanenze abari bashinzwe gukurikirana uyu mukinnyi barimo Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse na MINISPOC

Perezida Kagame ubwo yahuraga n'abasportifs ndetse n'abahanzi, bamushimiye uburyo abashyigikira
Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abasportifs ndetse n’abahanzi, bamushimiye uburyo abashyigikira

Indi mikino

Nyirarukundo Salome yegukanye isiganwa mpuzamahanga rizwi nka Kigali International Peace Marathon, asize abanya-Kenya bari bamaze iminsi biharira ibihembo muri iri siganwa.

Nyirarukundo Salome yitwaye neza muri uyu mwaka wa 2017, yegukana isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro
Nyirarukundo Salome yitwaye neza muri uyu mwaka wa 2017, yegukana isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro
Madamu Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye iri siganwa
Madamu Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye iri siganwa

Triathlon yazamuye izina mu Rwanda, ndetse hakinwa n’amarushanwa menshi ku nshuro ya mbere

Triathlon yabonye ubuzima gatozi ubu ni umukino wemewe mu Rwanda
Triathlon yabonye ubuzima gatozi ubu ni umukino wemewe mu Rwanda

Umwaka wa 2017 usize umukino wa Triathlon winjiye mu mikino ifite abaterankunga bahoraho mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka 3 uzajya uterwa inkunga ya Milioni 30 Frws buri mwaka na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Coca cola.

Mu bijyanye no kwiharira amarushanwa abakinnyi bahize abandi ni Uwineza Hanani na Hategekimana Timamu, uyu mwaka usize kandi ishyirahamwe ry’uyu mukino rihawe ubuzima gatozi bwo gukora nk’ishyirahamwe ryemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka