Uwo mukino ukinwa hifashishijwe amaguru ari nayo mpamvu wiswe umupira w’amaguru, gukoresha intoki bikemerwa ku munyezamu ndetse no ku mukinyi urengura umupira wawenze.
Ni umukino udaheza buri wese wifitemo impano, abantu bafite ubumuga bw’ingingo nabo bakaba bakataje muri uwo mukino, aho bamwe ukomeje kubatunga.
Akarere ka Musanze niko kaza ku isonga mu gihugu hose, mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga, aho gaherutse no kubihererwa igihembo cy’ishimwe.
Tuvuze ku makipe y’umupira w’amaguru muri ako karere, haba mu bagabo ndetse no mu bagore, amakipe yombi akomeje kwiharira ibikombe bikinirwa mu Rwanda.
Kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru (Amputee Football) y’abantu bafite ubumuga mu bagabo, Ndahiro Jean Claude, aganira na Kigali Today, yavuze ko kuva ikipe yashingwa muri 2017, uretse imyaka ibiri batatwaye ibikombe bya shampiyona, ngo iby’indi myaka uko ari bitandatu byose bibitse mu kabati kabo, harimo n’icyo baherutse gutwara cya shampiyona 2023-2024.
Ndahiro yavuze ko mu bikenewe gukosorwa, ari uko usanga abantu bataramenya neza agaciro k’imikino y’abantu bafite ubumuga, aho usanga ku masitade iyo bakinnye abafana baba ari bake kuruta uko bitabira iy’abadafite ubumuga.
Atumira abantu gushyigikira iyo mikino y’abafite ubumuga, dore ko na shampiyona yabo y’umupira w’amaguru yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Nzeri 2023, aho yemeza ko biteguye gushimisha buri wese uza ku kibuga.
Dore amwe mu mategeko agenga umupira w’amaguru w’abafite ubumuga (Amputee Football)
Iyo ubabona mu kibuga mu macenga ahambaye, kandi bakoresha ukuguru kumwe n’imbago ebyiri, wibaza kuri ubwo bugenge bwabo dore ko akenshi baba batera amashoti avuza ubuhuha.
Mu kubamara amatsiko ku mategeko agenga imikino y’abafite ubumuga, Kigali Today yegereye umutoza Ngabonziza Mandela Stiven w’amakipe y’umupira wamaguru w’abantu bafite ubumuga mu bagabo no mu bagore, avuga byinshi ku mategeko agenga iyo mikino.
Muzi ko ikibuga cy’umupira gisanzwe kigira metero 120 z’uburebure na metero 90 z’ubugari, ariko ku bantu bafite ubumuga, ikibuga cy’umupira kigomba kuba kireshya na meteri 60 z’uburebure kuri 50 z’ubugari nk’uko Ngabonziza abivuga.
Ati «Ikibuga cy’abafite ubumuga aba ari nka ½ by’ikibuga gisanzwe, mu bugari aba ari metero 50, ni ukuvuga metero 20 ku ruhande rumwe n’izindi 20 ku rundi ruhande izamu ryo nti rihinduka rigomba kuba rifite metero 10.
Ni umukino umara iminota 50, aho igice cya mbere kimara iminota 25 icya kabiri nacyo kikamara 25, hakaba n’iminota 10 y’akaruhuko, mu gihe ubusanzwe ku badafite ubumuga umukino umara iminota 90.
Mu kibuga, buri kipe igomba kuba ifite abakinnyi batandatu (6) n’umunyezamu wa karindwi (7), umukinnyi akaba yaracitse ukuguru, cyangwa se kumugaye kudakora, ariko akaba yemerewe gukinisha gusa ukuguru kutamugaye.
Ati «Iyo afite amaguru abiri ariko kumwe kumugaye, uko kumugaye ntabwo kwemerewe gukora ku mupira, iyo uko kuguru kmugaye agukojeje ku mupira bahana ikosa ibyo bita touché (Coufranc).
Ku itegeko rijyanye n’imbago, n’uko bibujijwe ko imbago ikora ku mupira, iyo ikoze ku mupira bahana ikosa nk’uko Ngabonziza akomeza kubivuga.
Ati «Kwa kundi umupira uba ugiye kugucika ukawugaruza imbago bahana touché, ariko umupira wikubise ku mbago utabigizemo uruhare umusifuzi ntabwo aguhana, cyane cyane iyo bibaye imbago ishinze hasi, ariko mu gihe imbago iri mu kirere umupira ukayigwaho baraguhana kuko bafata ko wakinishije imbago aho gukoresha ukuguru».
Imbago zikoreshwa zigomba kuba ari izabugenewe za aluminium, zidakoze mu byuma mu kwirinda ko zakomeretsa abakinnyi, kandi zikaba ari ebyiri ku mukinnyi.
Yavuze kubyo umunyezamu asabwa, ati «Mu izamu hagomba kujyamo umukinnyi ucitse ukuboko, aho kwaba gucikiye hose, iyo kwacikiye mu nkokora bakuzirikira imbere akarenzaho umwambaro, kwaba kwaracikiye mu kiganza bakakuzirikira inyuma mu mugongo.
Abajijwe niba uwo bazirikiye ukuboko inyuma bidashobora kumuviramo kuba yananirwa, yagize ati «Biramunaniza ariko akagera aho akabimenyera, nonese ko ari itegeko, urumva umwihoreye aba afite ingufu muri uko kuboko akaba yagarura umupira, muhita mukuzirikira binyuma ku buryo kudakora».
Gutera umupira ukaba watega mugenzi wawe (taclé) akitura hasi ntabwo ari ikosa keretse iyo mugenzi we amukozeho mu buryo bukomeye, bivuze ko umukinnyi ashobora kugirira impanuka mu kibuga akaba yavunika.
Mu gihe ku badafite ubumuga, mu kurengura umupira hakoreshwa amaboko, ku bafite ubumuga hakoreshwa ukuguru kuko amaboko aba afashe imbago.
Ikipe igomba kuba ifite abakinnyi 15 ariko hagakina 7, gusa mu gusimbuza umukinnyi harimo itandukaniro ku mikino y’abadafite ubumuga nk’uko umutoza akomeza kubivuga.
Ati «Itegeko rihari, n’uko ikipe igomba kuba ifite abakinnyi 15, barindwi bakajya mu kibuga ku ntebe y’abasimbura hagasigara umunani».
Arongera ati «Nta ncuro zibarwa zo gusimbuza umukinnyi, ushatse wamusimbuza nka gatatu cyangwa kane umukuramo umugarura, ushobora gusimbuza umukinyi akajya hanze iminota itatu akaruhuka ukamugarura, kuko ubundi umuntu ugendera ku mbago hari ubwo ananirwa ukamuruhura, hashira akanya ukamugarura.
Ni umukino utabamo kurarira (hors jeu), aho umubare munini w’abakinnyi uba wemewe kubyiganira mu izamu bashaka intsinzi.
Umunyezamu iyo arenze urubuga rwe akajya mu kibuga agakora ku mupira, bamuhanisha Penaliti, kandi utera iyo penaliti agatera mu ruhande ashaka atitaye ku mbogamizi z’uruhande umunyezamu adafite akaboko.
Ati «Ubundi umuntu uzi gutera penaliti w’umunyabwenge, atera ahantu umunyezamu adafite akaboko».
Nta musifuzi wo hagati uwo mukino ugira, hasifura babiri baba bari ku mpera z’ikibuga, umwe agafata uruhande rumwe undi agafata urundi.
Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho andi mategeko arebana n’indi mikino y’abantu bafite ubumuga irimo Sitball na Sitting Volleyball ukinwa n’abantu bafite ubumuga bw’ingingo, Goalball ukinwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, Boccia ukinwa n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, Athletisme ikinwa n’abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye, Power Lifting w’abaterura ibiremereye, umukino wa Volleyball na Football ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IYOMIKINO IRAKENEWE RETA YABU IBISHIREMWIMBARAGA TURAYIKUODA