Skol yahagaritse Rayon Sports gukinira ku kibuga yubatse

Guhera ku itariki ya 24 Ukwakira 2017 ikipe ya Rayon Sports ntiyemerewe gukorera imyitozo ku kibuga cyubatswe n’umuterankunga wayo Skol.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2017, nibwo Perezida mushya wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yabitangarije Kigali Today.

Muvunyi avuga ko Skol yababwiye ko bazongera gukinira kuri icyo kibuga ari uko babanje kwerekana uburyo amafaranga bahawe yakoreshejwe mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Agira ati “Ntabwo ari ukwirukanwa hari hashize imyaka itatu hataratangwa ikoreshwa ry’amafaranga.”

Akomeza agira ati “Nanjye nshyigikiye ko ayo mafaranga agaragazwa, turashyiraho abagenzuzi b’imari baturebere uko ayo mafaranga yakoreshejwe kandi turi kureba uko byakwihutishwa ntibiri butinde.”

Ngarambe Charles, wayoboraga umuryango wa Rayon Sports nawe yemereye Kigali Today ko koko basabwe kugaragaza umutungo kandi ko biteguye kuwugaragaza.

Agira ati “Reka turaza kubaha amakuru nyayo, ubu tubirimo nibirangira turabibatangariza.”

Abajijwe impamvu batigeze bagaragaza uwo mutungo mbere ntacyo yashatse kubivugaho.

Ku ruhande rwa Skol ntitwabashije kubona amakuru ajyanye n’impamvu bafashe icyo cyemezo. Inshuro nyinshi twahamagaye ubuyobozi bwayo ntibabashije kwitaba kuko ngo bari mu nama.

Kuva Rayon Sports yahagarikwa ku kibuga yubakiwe na Skol, yatangiye gukorera imyitozo ku kibuga yahoze ikoreraho imyitozo mu gihe gishize kizwi ku izina rya "Malaria" kiri mu Rugunga.

Urwo ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwatangiye gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2014. Hakaba hateganijwe inama igomba guhuza impande zombi kugira ngo bagire izindi ngingo bumvikanaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyo udakoreye m’umucyo ntutera imbere kandi ntugirirwa ikizere.
Nk’abakunzi ba Rayon -Sports twasabaga ubuyobozi bushya kubikurikirana vuba bigagakemuka kdi bagashyiraho na system ifatika kuburyo ibintu nkibi bitazasubira.
I will suggest ko hazajya hakorwa a Monthly report, quarterly report niy’umwaka.
Ikindi hakwiriye kugaragazwa ingengo y’imari izakoreshwa kugeza Championship irangiye.
Murakoze

Aimable yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

APR songa mbere mu gihe mukeba agaraguzwa agati,
ni umwanya wacu wo gushaka amanota intego ni igikosi hahhhhhhh dutsinda buri match

kayigana yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

ikintu kitwa gukorera mu mucyo ni umuco utaba mubantu benshi bahano iwacu. ibaze kumara imyaka itatu udafite Audit report nk’iriya koko?ese abantu baba bazi ibyo barimo? cyokoze nubwo muzayikora, ntabwo muri smart kubijyanye nikoreshwa ry’amafaranga.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka