Skol Rwanda mu mikoranire na Arsenal, Rayon Sports ibyungukiramo

Uruganda rwa Skol rwo mu Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ikipe ya Rayon Sports rusanzwe rutera inkunga ihita ibyungukiramo.

Rayon Sports izungukira ku bufatanye bwa Arsenal na Skol Rwanda
Rayon Sports izungukira ku bufatanye bwa Arsenal na Skol Rwanda

Aya masezerano y’imyaka 2,5 atumye Skol Rwanda iba umwe mu bafatanyabikorwa ba mbere muri gahunda Arsenal yatangiye yo kwagura amarembo muri Afurika.

Skol Rwanda isanzwe itera inkunga ikipe ya Rayon Sports, bivuze ko ayo masezerano azayifasha kubona amahugurwa n’ubunararibonye buzajya butangwa n’abatekinisiye ba Arsenal mu kuyifasha gutera imbere muri ruhago.

Itangazo Arsenal yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, yavuze ko izajya inaha amahirwe abakinnyi b’amakipe Skol itera inkunga kujya gutorezwa mu Bwongereza. Arsenal na Skol Rwanda bikazanafatanya kuzamura ruhago mu bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Oyeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!

Ibi ntako busa kuko ikipe yacu Rayon Sport ikaba igize urundi ruhare kuri Arsenal kbs ibi biraduha icyizere yo gutsinda!!!

Twizerimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 19-12-2018  →  Musubize

Skol irebakure pe! Kuko kugira igikorwankiki ninyamimbwa,kuko NAyo ubwayo izarushaho kumenyekana kw’isi,n’URWANDA rudasigaye.

Ngabonziza eugene yanditse ku itariki ya: 19-12-2018  →  Musubize

Ibi ntako bisa. Skol oyeeeeeee! Muzi neza ko Arsenal isanzwe ikorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda ya "Visit Rwanda".Ibi biratuma umubano wa Arsenal n’u Rwanda urushaho gutera imbere n’abana b’u Rwanda babyungukiremo. Skol ni umushoramari usobanutse. Vivez Sports, vivez Skol, vivez Rwanda. Bakunda Rayon, bakunda Rayon nayo ikabakunda.... .. ..
..

Alphonse Ndikubwimana yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

Ibi ntako bisa. Skok oyeeeeeee! Muzi neza ko Arsenal isanzwe ikorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda ya "Visit Rwanda".Ibi biratuma umubano wa Arsenal n’u Rwanda urushaho gutera imbere n’abana b’u Rwanda babyungukiremo. Skol ni umushoramari usobanutse. Vivez Sports, vivez Skol, vivez Rwanda. Bakunda Rayon, bakunda Rayon nayo ikabakunda.... .. ..
..

Alphonse Ndikubwimana yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

Icyo gitekerezo ni kiza bizatuma habaho gukomera ku umurava w’abakinnyi bacu dukunda na equippe (team)yacu kandi natwe tubari inyuma mu uburyo bwose bushoboka ..noneho nkanjye nsanzwe mfana Arsenal ni balaaaaaaaaa.

Sylvano yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka