Sitade mpuzamahanga ya Huye yongeye gushyirwa muri Stade zitemewe na CAF

Mu gihe hitegurwa gusubukurwa imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023,u Rwanda rwongeye kugaragara mu bihugu 23 bidafite stade yujuje ibisabwa ngo yakire imikino mpuzamahanga.

Ibi CAF yabitangaje ubwo yashyiraga hanze urutonde rw’ibihugu bifite stade zemerewe kuzakira imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 ariko kimuriwe mu 2024 aho u Rwanda ruri muri 23 bidafite stade zujuje ibisabwa.

Stade mpuzamahanga ya Huye ntiri muri Stade zemewe na CAF
Stade mpuzamahanga ya Huye ntiri muri Stade zemewe na CAF

Muri iyi mikino biteganyijwe ko tariki 20 Werurwe 2023 u Rwanda ruzakirwa na Benin umukino ukabera kuri stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou muri iki gihugu kuko cyo iyi stade yacyo kuri uru rutonde iri muzemerewe kwakira iyi mikino. Umukino wo kwishyura biteganyijwe ko uzabera mu Rwanda kuri stade mpuzamahanga ya Huye tariki 26 Werurwe 2023 mu gihe haba ntagihindutse kuko hari ibyari byakozwe iyi stade ikavugururwa.

Ahagenewe kwakira abashyitsi binjiira muri Stade
Ahagenewe kwakira abashyitsi binjiira muri Stade

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaherukaga kwakirira ikipe ya Senegal iwayo mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 kizaba mu 2024 wabaye tariki 7 Kamena 2022 nyamara wari uteganyijwe kubera mu Rwanda gusa kuko nta sitade yari yujuje ibyangombwa ihari ibihugu byumvikana ko umukino ubanza wabera muri Senegal uwo yo yagombaga kwakiramo Amavubi ahubwo akaba ari wo uzabera mu Rwanda.

U Rwanda ruri mu bihugu 23 bidafite sitade zemewe
U Rwanda ruri mu bihugu 23 bidafite sitade zemewe

Bimwe mu byavuguruwe kuri stade mpuzamahanga ya Huye harimo ubwatsi bw’ikibuga aho CAF itegeka ko ikibuga kigomba kuba gifite ibara ry’icyatsi, imirongo igaragara neza mu ibara ry’umweru,intebe zicarwaho n’abasimbura ndetse n’abandi bari muri tekinike, amatara.

Aho abakinnyi basohokera binjira mu kibuga haratwikiriwe
Aho abakinnyi basohokera binjira mu kibuga haratwikiriwe

Havuguruwe kandi aho abanyamakuru bakorera akazi kabo hagombaga kuba hari ibyapa bihagaragaza kandi hakaba hari ibikenerwa byose bituma abanyamakuru bakora neza, kuri iki ubu muri stade Huye bimwe mu bisabwa aho abanyamakuru bakorera harimo aho gucomeka mudasobwa zabo,kubona murandasi byose bihari.

Intebe z’abafana bicaraho barazihinduye bashyiramo izijyanye n’igihe nk’uko CAF na FIFA zibiteganya buri ntebe ishyirwaho na nimero ku buryo hamenyekana umubare w’abajya muri Stade. Mu myanya y’icyubahiro naho haravuguruwe hashyirwamo intebe nshya, ndetse ubu hanubatswe imyanya ya VVIP. Hubatswe kandi aho abantu bashobora gufatira icyo kunywa cyane cyane abanyacyubahiro mu gihe igice cya mbere kirangiye. Hongewemo icyumba cyo gupimirwamo ibiyobyabwenge ku bakinnyi.

Iyi stade kuyivugurura bimaze gutwara agera kuri miliyari 10 Frws bimwe mu bisgaye kuba byavugururwa harimo igisenge bigomba gukemura ikibazo cy’amahuhwezi y’imvura anyagira abicaye mu myanya y’icyubahiro,u Rwanda rukaba rufite tariki ya 10 Gashyantare 2023 nk’igihe cyo kugaragaza ibizaba byakozwe kugira ngo rwemererwe kwakirira kuri iyi stade.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka