Sinzibagirwa urukundo abapolisi banyeretse - Songa Isaïe wamaze gusezera muri Police FC

Rutahizamu wari umaze imyaka itanu mu kipe ya Police FC Songa Isaïe yamaze guhabwa urupapuro rumwemerera kuva muri iyi kipe nyuma yo gusaba gusesa amasezerano.

Songa Isaïe yamaze kubona ibaruwa imuha uburenganzira bwo kujya ahandi
Songa Isaïe yamaze kubona ibaruwa imuha uburenganzira bwo kujya ahandi

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC CIP Karangwa Jean Maurice yemeje aya makuru. Yagize ati "Ayo makuru ni yo, Songa Isaïe ni umukinnyi mwiza twabonye ibaruwa ye isaba gusesa amasezerano. Nk’ikipe twaricaye dusanga tutakwanga icyifuzo cye turabimwemerera."

Kigali Today yifuje kumenya impamvu yatumye Songa Isaïe afata umwanzuro wo gusesa amasezerano ye na Police FC, maze uwo mukinnyi asubiza agira ati "Nasabye gusesa amasezerano kuko nabonaga umutoza atazankoresha umwaka uza. Mfite ibaruwa inyemerera kugenda (release letter ) ndajya aho nshaka tuzumvikana kandi nzabona umwanya wo gukina."

Uyu musore wari umwe mu batsindiraga ikipe ya Police FC yavuze icyo atazibagirwa muri Police FC. Yagize ati "Icyo ntazibagirwa hariya ni urukundo nerekwaga n’abapolisi bose. Barankundaga kuko ndi mu batsindiraga Police FC cyane."

Songa Isaïe yageze muri Police FC mu mwaka wa 2015 avuye muri As Kigali. Muri rusange mu myaka itanu yari amaze muri Police FC, Songa Isaïe yatsinze ibitego 38.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntazibagirwe n’induru + umurindi w’abafana ba rayon bamukomeraga.

nyiraminani yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka