Sinahagaritse gutoza ahubwo sindumvikana n’amakipe anshaka-Nyinawumuntu Grace

Umutoza Nyinawumuntu Grace wamaze gutandukana na As Kigali Women Football Club aratangaza ko atahagaritse gutoza ahubwo akivugana n’amakipe amushaka.

Nyinawumuntu Grace wahoze atoza As Kigali
Nyinawumuntu Grace wahoze atoza As Kigali

Uwo mutoza wamenyekanye cyane nk’umutoza w’umugore wa mbere ubwo yatozaga As Kigali amaze hafi umwaka atagaragara mu bikorwa byo gutoza dore ko yari yatandukanye na AS Kigali WFC muri Werurwe 2017 ashinjwa gucamo ikipe ibice bibiri.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko akiri umutoza nubwo amaze hafi umwaka adafite ikipe ariko ngo igihe icyo ari cyo cyose yagaruka kuko ngo hari amakipe y’abari n’abategarugori bavugana ariko batarumvikana neza.

Yagize ati”ubu ndi mu karuhuko sinahagaritse ubutoza,hari amakipe tuvugana ariko ntibirakunda igihe icyo ari cyo cyose nagaruka kuko gutoza ni umwuga wanjye”.

Yunzemo ati”nubwo ibintu bitaracamo utabivuga cyane ariko mvugana n’amakipe tukananiranwa ku bintu bimwe na bimwe ariko hari igihe kizagera nkaza ngatoza ikipe tuzaba twumvikanye”

Nyinawumuntu aritegura kujya mu Budage gukarishya ubumenyi

Nyinawumuntu Grace akomeza avuga ko yamaze kubona ubutumire bwo kujya gukora amahugurwa y’amezi 6 mu gihugu cy’Ubudage bityo ngo akazaza afite impamyabumenyi y’ikirenga.

Ati”mu kwa Gatatu umwaka utaha nzitabira amahugurwa mu Budage mu Mujyi wa Leipzig nubwo ntaramenya neza ijana ku ijana niba nzajyayo bitewe n’uko umugabo wanjye atarava mu butumwa bw’akazi hanze ariko kujyayo byo nshobora kujyayo ndizera ko nzahakura ubumenyi bwiyongera ku bwo mfite”.

Nyinawumuntu Grace ni we mugore wabimburiye abandi mu gutinyuka umwuga wo gutoza akaba yari amaranye na As Kigali imyaka isaga umunani bagatwarana ibikombe birindwi bya shampiyona.

Nyinawumuntu kandi uretse gutoza yanakinnye umupira w’amaguru mu ikipe y’abakobwa yabayeho bwa mbere mu Rwanda yitwaga "Urumuri FC",uwo mugore kandi akaba yaranigeze kuba umusifuzi nyuma yo kurangiza kwiga mu ishuri rikuru nderabarezi ryahoze ryitwa KIE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Konshaka gukina byaca muyihe nzira?

Martha yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka