Simba ya Meddie Kagere yegukanye igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Simba Sports Club ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere yegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania 2019/2020

Kuri iki cyumweru tariki 28/06/2020, ni bwo hakinwaga umunsi wa 32 muri shampiyona ya Tanzania, aho ikipe ya Simba imaze iminis iri ku mwanya wa mbere yasabwa kubona inota rimwe gusa ikegukana igikombe cya shampiyona.

Ibi byaje nyuma y’aho ikipe ya Azam Fc yari ku mwanya wa kabiri, kuri uyu wa Gatandatu itabashije gutsunda Biashara Mara United, aho aya makipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, ibi byatumye Simba isigara isabwa kunganya gusa ikegukana igikombe iminsi imikino itandatu ngo shampiyona irangire.

Kuri iki Cyumweru Simba Sc ni bwo yaaje kwegukana iki gikombe nyuma yo kunganya na Tanzania Prisons ubusa ku busa, ihita irusha Yanga yafashe umwanya wa kabiri kabiri ejo, amanota 19 aho Simba fite amanota 79 naho Yanga ikagira amanota 60.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka