Simba na Yanga zo muri Tanzania zikomeje kwifuza umukinnyi Michael Sarpong

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania cyanditse ko aya makipe yombi akomeye muri Tanzania yifuza uyu munya-Ghana uherutse kwirukanwa muri Rayon Sports ‘azira gutuka’ uwari umuyobozi wayo Sadate Munyakazi.

Michael Sarpong ashobora kwerekeza muri Tanzania
Michael Sarpong ashobora kwerekeza muri Tanzania

Aya makuru yasohotse mu nkuru ya Mwanaspoti yo kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020. Ikipe ya Yanga bivugwa ko ari yo yamuganirije mbere, nyuma bamwe mu bayobozi ba Simba na bo baramuhamagara.

Michael Sarpong yemeje aya makuru, agira ati “Nagiranye ibiganiro na Yanga kandi bigenda neza, kugeza na n’ubu ndacyategereje.”

Sarpong yakomeje avuga ko na bamwe mu bayobozi ba Simba bamuhamagaye bifuza ko yaza kubakinira.

Michael Sarpong ahamya ko we gukina ari akazi ke, ko yiteguye gukinira uwo ari we wese uzamuha ibyo azaba yifuza ariko kandi akavuga ko ategereje ko icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza isi gicogora akaba aribwo ibijyanye n’ikipe azakinira bizamenyekana.

Michael Sarpong ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona ya 2018/2019 mu mwaka we wa mbere aho yatsinze ibitego 16 muri shampiyona n’ibitego 6 mu gikombe cy’igihugu.

Uyu mukinnyi wari wageze muri Rayon Sports avuye muri Dreams FC yo muri Ghana ku madolari ya Amerika ibihumbi icumi ($10,000) naramuka aguzwe azagenda nk’uwigurisha (Free Agent) kuko nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports ubu nta masezerano bafitanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka