Sibomana Hussein yababariwe agaruka mu Mavubi

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu kubera imyitwarire mibi, Sibomana Hussein, yababariwe ndetse yongera kugirirwa icyizere cyo kugaruka mu Mavubi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, rivuga ko uyu musore ukomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yemeye amakosa yakoze kandi asaba imbabazi abinyujije mu ibaruwa nuko umutiza w’ikipe y’igihugu, Sredojevic Milutin Micho, aramubabarira.

N’ubwo yari yahagaritswe na Micho, Sibomana yabanje kugirana ikibazo na Kiyovu Sport asanzwe akinira biza no gutuma ajya iwabo muri Congo nta ruhushya ahawe. Sibomana akina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport no mu ikipe y’igihugu.

Ubwo Sibomana yegendaga, ni nabwo ikipe y’igihugu yateguraga imikino ya CECAFA. Nyuma y’imyitozo ya nyuma Amavubi yakoze mbere y’uko yerekeza muri Tanzania gukina iyo CECAFA, umutoza Milutin Micho yasobanuriye itangazamakuru ko impamvu atigeze yitabaza Sibomana, wari uhagaze neza muri icyo gihe, ari uko yari afitanye ibibazo na Kiyovu by’iyitwarire mibi.

Icyo gihe ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwavugaga ko nagaruka bazamuhana, ni nako byagenze kuko ubwo yagarukaga bamuhanishije igihano cyo kudahabwa umushahara mu gihe kitashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyo kipe.

Nyuma yo kugaruka mu ikipe ya Kiyovu Sport, Sibomana Hussein wabatirijwe iryo zina mu ikipe ya Mukura Victory Sport yakiniye mbere yo kujya muri Kiyovu, ubu ahagaze neza cyane kuko yitwaye neza mu mukino wahuje Kiyovu sport na Rayon Sport kuri stade Amahoro ku munsi wa munani wa shampiyona.

Biteganyijwe ko Sibomana agaragara mu ikipe y’igihugu kuri uyu wa gatatu, ubwo Amavubi aza gukina n’ikipe igizwe n’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino ubera kuri stade Amahoro, urafasha umutoza Micho gutegura umukino u Rwanda ruzakina na Nigeria tariki 29/02/2012 mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Afurika y’Epfo muri 2013.

Mu rwego rwo kuwutegura neza, umutoza Micho azakina undi mukino wa gicuti n’iyo kipe y’abanyamahanga bakina mu Rwanda tariki 11/01/2012, azanakine undi mukino wa gicuti n’indi kipe y’igihugu itaramenyakana kugeza ubu.

Umutoza Micho avuga ko ubu afatanyije na FERWAFA bari mu biganiro n’amakipe y’ibihugu ngo bazakine umukino wa gicuti gusa kugeza ubu ntacyo baragaraho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka