Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yeguye

Nyuma y’imyaka ine ari Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yatangaje ko yeguye kuri izo nshingano

Kuri uyu wa Mbere tariki 05/06/2023, ni bwo hagiye hanze ibaruwa yo kwegura kwa Shema Fabrice, wari umaze imyaka ine ari Perezida wa AS Kigali.

Muri iyi baruwa Shema Fabrice yagaragaje ko impamvu zamuteye kwegura ari impamvu ze bwite atigeze atangaza. Muri iyi baruwa yishimira ko mu myaka ine ayoboye iyi kipe begukanye igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri ndetse na Super Cup inshuro ebyiri.

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yeguye
Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yeguye

Hari hashize igihe bivugwa ko uyu muyobozi n’ubundi ashobora kwegura, bikaba byaragiye bivugwa na nyuma y’uko iyi kipe yasezeye mu gikombe cy’Amahoro, aho mu mpamvu zakomojweho harimo kuhabanuka kw’inkunga y’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka