Shampiyona yatangiye amakipe akomeye abona intsinzi-uko imikino yose yagenze

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, isize amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona abonye amanota atatu

Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021, ni bwo shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangiye, aho amakipe nka Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports zatsinze imikino yayo, naho kuri Cyumweru APR FC na Police Fc nazo zibona amanota atatu.

Umunya-Maroc Rharb Youssef yatsinze igitego gifungura shampiyona

Mu mukino wari witezwe na benshi wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS, waje kurangira Rayon Sports itsinze Mukura igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Rharb Youssef ku munita wa kane gusa w’umukino, kiba ari nacyo gitego kibimburira ibindi muri shampiyona.

Uyu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, waje gukurikirwa n’umukino Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC, Kiyovu yegukana amanota atatu ku gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ismael Pichou.

Ku Cyumweru ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona, yari yakiriye Gicumbi Fc yari igarutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, APR Fc iyitsinda ibitego 3-1 byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca kuri Penaliti, Bizimana Yannick ndetse na Ndayishimiye Dieudonne, mu gihe icya Gicumbi cyatsinzwe na Dusenge Bertin.

Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze

Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021

Espoir FC 0-2 AS Kigali
Marine FC 0-1 Gasogi United
Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L
Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC

Ku Cyumweru taliki 31/10/2021

APR FC 3-1 Gicumbi FC
Etoile de l’Est 0-3 Police FC
Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC
Musanze FC 3-1 Bugesera FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mutugezehamakuruya.apr

Fietue.ABIJURU.geraldine yanditse ku itariki ya: 1-11-2021  →  Musubize

Abasifuzi bisubireho

Saromo yanditse ku itariki ya: 1-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka