Shampiyona y’umupira w’amaguru irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mpira w’amaguru isubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/01/2022

Nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo yari yisubiye ku mwanzuro wo guhagarika shampiyona zitandukanye, ikaza gushyiraho amabwiriza mashya avuga ko shampiyona z’ababigize umwuga zigomba guhita zisubukurwa, ubu iy’umupira w’amaguru igiye kubimburira izindi.

Shampiona y'icyiciro cya mbere irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu
Shampiona y’icyiciro cya mbere irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu

Mu kiganiro Umunyamabanga mukuru w’umusigire wa Ferwafa yagiranye na KT Radio, yavuze ko amabwiriza mashya ndetse n’ingengabihe bamaze kubitegura, shampiyona ikzatangira ku wa gatandatu tariki 15/01/2022

Yagize ati “Nka Ferwafa bu tuvugana tubirimo, amabwiriza avuguruye arahari uyu munsi araba yasohotse kugira ngo duhe uburenganzira n’amakipe atangire imyitozo”

“Ikirimo kinakomeye abanyamuryango bakwishimira ni uko ku bufatanye na Ministeri ya Siporo n’inzego z’ubuzima mu Rwanda (RBC), ku munsi w’imikino abakinnyi na staff bazajya bapimwa nta kiguzi, hanyuma mu yindi hakabonekamo umunsi umwe amakipe yipimisha mu gihe cy’imyitozo”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka