Shampiyona y’umupira w’amaguru igiye gusubukurwa bitarenze ibyumweru bitatu

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izaba yasubukuwe

Ibi byatangarijwe mu kiganiro Televiziyo Rwanda yari yakiriyemo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ndetse na Perezida wa Ferwafa Rtd Sekamana Jean Damascène, aho bagarukaga ku bijyanye n’icyicaro cya FIFA, Politike ya Siporo ndetse n’ibindi.

Shampiyona ishobora gusubukurwa mu byumweru bibiri cyangwa bitatu
Shampiyona ishobora gusubukurwa mu byumweru bibiri cyangwa bitatu

Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascène yavuze ko hashyizweho ingamba z’uburyo shampiyona izaba kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID19, aho ikipe izajya itubahiriza amabwiriza uko ateye ishobora kuzajya ihanwa ikaba yanakurwa mu irushanwa, ubu bakaba bategereje ko bemererwa gusubukura.

Yagize ati “Ababishinzwe bariteguye, ubu barabara iminsi, bagenda bahindagura uko iminsi igenda. Ingamba zari zihari ikibazo ni ukuzishyira mu bikorwa, icyo twagarutseho ni ukubikaza n’abo bireba”

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa muri iki kiganiro yavuze ko byibura mu byumweru bibiri cyangwa bitatu shampiyona izaba yasubukuwe, nyuma y’aho ibiganiro bagiranye n’amashyirahamwe arimo Ferwafa babona ko kubahiriza ingamba bizashoboka

Yagize ati "Twaraganiriye na federasiyo zose kugira ngo twumve aho bagejeje gahunda yo gushyira hamwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko habayeho guteshuka, abantu ntibubahirize amabwiriza ya COVID"

“Twumvikana y’uko bagiye kubinoza, tugafatanyiriza hamwe tukabinoza ku buryo, sinavuga ngo mu byumweru bibiri ariko birashoboka ko no mu byumweru bibiri cyangwa bitatu Shampiyona ishobora kongera igasubukurwa.”

Minisitiri Munyangaju yanavuze ko kandi ibiri tekinike byose byarangiye, ubu igisigaye ari ukubisuzuma ku rwego rwa Minisiteri ndetse bikagezwa no ku zindi nzego hariho urwashyizweho rushinzwe gusuzuma ibijyanye na COVID

Tariki 12/12/2020 ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere ihagaritswe, aho amwe mu makipe ndetse na Ferwafa bashinjwe kutubahiria ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, byari byaratumye mu makipe amwe n’amwe hagaragara ubwandu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriweneza;njyembona abayobora umupira batawukunda kuko mubindibihugu barakina kandi bakubahiriza amabwiriza yokwirinda covid19 igihe gishize nikirekire kandi abakinnyi nabo bararangiye nibatubabarire bayisubukrerwo nkubuse icyorezo kidashizeburundu umupira wacikamu’Rwanda?

irimaso james yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka