Shampiyona y’u Bwongereza imaze guhagarikwa

Bimaze gutangazwa ko shampiyona y’u Bwongereza yahagaritswe kugeza igihe ikibazo cya Coronavirus kizaba cyamaze gusobanuka.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hari hateganyijwe inama yagombaga gufata imwe mu myanzuro kuri shampiyona y’u Bwongereza, aho bigombaga ku gihe yazakomereza ndetse n’ibibazo birimo kugabanya imishahara y’abakinnyi.

Kugeza ubu amakuru ahari aravuga ko iyi shampiyona izwi nka English Premier League ihagaritswe kugeza igihe kitazwi.

Uretse iyi shampiyona, ibindi bikombe bitandukanye byahagaritswe nk’igikombe cy’igihugu (FA Cup ), Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore (Women’s Super League), Igikombe cy’igihugu mu bagore ndetse na shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore.

Nk’uko Sky Sports dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko Leta y’u Bwongereza yatangaje ko imikino izakomeza mu gihe Leta yongeye gutanga amabwiriza

Iyi shampiyona ihagaritswe Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha Manchester city amanota 22 ikaba yasabwa gutsinda imikino ibiri gusa ikegukana igikombe inyotoye nyuma y’imyaka 30 itagitwara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje ark ntakundi byagenda nukwihangana twese abakunzi bumupira wo mubwongereza kuko ubuzima nibwo bwa mbere gusa jyewe numvaga livepoor bayiha igikombe kuko ntayindi kipe yari kuzagitwara atariyo. Apr yanjye ibirimwo neza, nibatubwire mu Rwanda uko bizarangira??? murakoze dukomeze kwirinda covid 19 twigumira murugo

Niyongira jean Damascene yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka