Shampiyona y’u Budage ishobora gusubukurwa bakinana udupfukamunwa

Mu gihugu cy’u Budage ubwo shampiyona izasubukuwe abakinnyi bashobora kuzasubira mu kibuga bakinana udupfukamunwa mu kwirinda Coronavirus

Ahatandukanye ku isi bashobora kuzasubukura shampiyona bakinana udupfakamunwa
Ahatandukanye ku isi bashobora kuzasubukura shampiyona bakinana udupfakamunwa

Shampiyona y’u Budage izwi nka Bundesliga, ni imwe muri shampiyona zishobora gusubukurwa mu minsi ya vuba, aho ndetse n’amwe mu makipe akomeye arimo nka Bayern Munchen yamaze gusubukura imyitozo.

Muri iyi shampiyona, biravugwa ko ubwo izaba isubukuwe ishobora kuzajya ikinwa nta bafana bari ku kibuga, ariko nanone abakinnyi bakajya mu kibuga bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kutanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

Minisiteri y’abakozi mu Budage yatangaje ko ku bibuga by’umupira hagomba kwambarwa udupfukamunwa mu kwirinda Coronavirus, mu gihe abategura shampiyona bo bari baramaze gufata umwanzuro wo gukina nta bafana, ariko ubu hatangiye gutekerezwa no kongeraho uwo mwanzuro wa Minisiteri.

Ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Der Spiegel dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko mu rwego rwo kwirinda ko abakinnyi bakawanduzanya, bazashyirwa ahantu hamwe ntibasubire aho basanzwe baba kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Si mu Budage gusa bivugwa ko hashobora kuzakoresha udupfukamunwa, kuko no mu Bwongereza, u Bubiligi, Autriche n’ahandi, bivugwa ko bashobora kuzatwifashisha ubwo shampiyona izaba isubukuwe

Mu bindi bihugu nka Espagne, mbere y’uko shampiyona isubukurwa buri mukinnyi wese, aomba kuzabanza gusuzumwa inshuro eshatu iki cyorezo, mbere yo kwemererwa gukina, ariko naho amahirwe mesnhi kuba bashobora gukina nta mufana uri ku kibuga.

Abakinnyi ba Red Bull Salzburg yo muri Autriche ubwo bajyaga mu myitozo kuri uyu wa Kabiri (Ifoto:Reuters)
Abakinnyi ba Red Bull Salzburg yo muri Autriche ubwo bajyaga mu myitozo kuri uyu wa Kabiri (Ifoto:Reuters)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka