Shampiyona y’u Budage irasubukurwa yerekanwa kuri StarTimes gusa

Shampiyona y’u Budage yari yarahagaritswe na COVID-19 igiye gusubukurwa mu cyumweru gitaha, imikino yose ikazerekanwa kuri StarTimes gusa.

Nyuma y’igihe cyari gishize shampiyona zikomeye ku mugabane w’i Burayi zihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, Shampiyona y’u Budage izwi nka Bundesliga ni yo igiye kubimburira izindi gusubukurwa, aho byemejwe ko igomba gutangira tariki 16/05/2020.

Mu Rwanda, nta handi warebera iyi mikino usibye kuri StarTimes

Kuri StarTimes gusa ni ho uzakurikirana Bundesliga igiye gusubukurwa
Kuri StarTimes gusa ni ho uzakurikirana Bundesliga igiye gusubukurwa

Nk’umufatanyabikorwa wa Bundesliga, StarTimes izerekana iyi mikino yose mu Rwanda, ndetse no muri Afurika muri rusange ikazaba ari yo yemerewe kwerekana iyi mikino yose isigaye nk’uko yanerekanaga indi mikino yatambutse.

Umuyobozi wa Siporo muri StarTimes Shi Maochu aragira ati "Byari ibihe bikomeye ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi. Ubu twishimiye kuba StarTimes igarukanye kwerekana umupira muri Afurika, ndetse kandi ikaba ari n’imwe muri shampiyona nziza ku isi. Si njye uzabona twongeye kureba amakipe akomeye Bayern, Dortmund, Schalke 04 n’andi yose ari gukina.”

Iyi mikino yose izerekanwa iri kuba (Live) kuri shene eshanu za siporo ziri kuri StarTimes, mu buryo bw’amashusho meza agezweho ya HD, ndetse no kuri application ya StarTimes ON ishyirwa muri telefoni zigendanwa.

Nubwo iyi mikino izasubukurwa, izajya iba nta bafana bari ku bibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

StarTimes iri ku isonga muri Afurika ugereranyije n’andi masosiyete acuruza ibyerekeranye no gusakaza amashusho n’ibikoresho bijyanye na byo.

Kuri ubu, StarTimes igera ku bantu babarirwa muri miliyoni 30, ikaba ifite ubushobozi bwo kugaragara muri Afurika hose, ikagira n’abacuruzi bayihagarariye mu bihugu bisaga 30. Muri rusange igira amashene abarirwa muri 600 ari mu byiciro bitandukanye, yaba ay’amakuru, siporo, filime, imyidagaduro, umuziki, Porogaramu z’abana, n’ibindi.

Intego ya StarTimes ni uguharanira ko buri muryango w’Abanyafurika ushobora kubona, kugura bidahenze, kureba no kwishimira ubwiza bwa Televisiyo ya Digital.

Shampiyona y’u Budage yahagaze yari igeze ku munsi wa 25 aho haburaga iminsi icyenda ya shampiyona. Ikipe ya Bayern Munchen ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 55, aho irusha Borussia Dortmund ya kabiri amanota ane, aya makipe yombi akazanahura ubwayo.

Iyi ni yo mikino yose ya shampiyona isigaye mu Budage

Umunsiwa 26

Tariki 16/05/2020:

Borussia Dortmund v Schalke
RB Leipzig v Freiburg
Hoffenheim v Hertha Berlin
Fortuna Dusseldorf v Paderborn
Augsburg v Wolfsburg
Eintracht Frankfurt v Borussia Monchengladbach
Tariki 17/05/2020
Cologne v Mainz
Union Berlin v Bayern Munich

Tariki 18/05/2020

Werder Bremen v Bayer Leverkusen

Umunsi wa 27 (Tariki 22-24/05/2020)

Bayern Munich v Eintracht Frankfurt
Borussia Monchengladbach v Bayer Leverkusen
Wolfsburg v Borussia Dortmund
Hertha Berlin v Union Berlin
Mainz v RB Leipzig
Freiburg v Werder Bremen
Schalke v Augsburg
Cologne v Fortuna Dusseldorf
Paderborn v Hoffenheim

Bayern Munchen na Borussia Dortmund zirwanira igikombe zizacakirana ku munsi wa 28 wa shampiyona
Bayern Munchen na Borussia Dortmund zirwanira igikombe zizacakirana ku munsi wa 28 wa shampiyona

Umunsi wa 28 (Tariki 26-27/05/2020):

Borussia Dortmund v Bayern Munich
RB Leipzig v Hertha Berlin
Bayer Leverkusen v Wolfsburg
Eintracht Frankfurt v Freiburg
Werder Bremen v Borussia Monchengladbach
Hoffenheim v Cologne
Fortuna Dusseldorf v Schalke
Augsburg v Paderborn
Union Berlin v Mainz

Umunsi wa 29 (29/05-01/06/2020):

Bayern Munich v Fortuna Dusseldorf
Borussia Monchengladbach v Union Berlin
Wolfsburg v Eintracht Frankfurt
Hertha Berlin v Augsburg
Mainz v Hoffenheim
Freiburg v Bayer Leverkusen
Schalke v Werder Bremen
Cologne v RB Leipzig
Paderborn v Borussia Dortmund

Umunsi wa 24 ( 02-03/06):

Werder Bremen v Eintracht Frankfurt

Umunsi wa 30 (5-8/06/2020):

Borussia Dortmund v Hertha Berlin
RB Leipzig v Paderborn
Bayer Leverkusen v Bayern Munich
Eintracht Frankfurt v Mainz
Werder Bremen v Wolfsburg
Fortuna Dusseldorf v Hoffenheim
Freiburg v Borussia Monchengladbach
Augsburg v Cologne
Union Berlin v Schalke

Umunsi wa 31 (12-14/06/2020):

Bayern Munich v Borussia Monchengladbach
Wolfsburg v Freiburg
Hoffenheim v RB Leipzig
Fortuna Dusseldorf v Borussia Dortmund
Hertha Berlin v Eintracht Frankfurt
Mainz v Augsburg
Schalke v Bayer Leverkusen
Cologne v Union Berlin
Paderborn v Werder Bremen

Umunsi wa 32 (16-17/06/2020):

Borussia Dortmund v Mainz
RB Leipzig v Fortuna Dusseldorf
Bayer Leverkusen v Cologne
Borussia Monchengladbach v Wolfsburg
Eintracht Frankfurt v Schalke
Werder Bremen v Bayern Munich
Freiburg v Hertha Berlin
Augsburg v Hoffenheim
Union Berlin v Paderborn

Umunsi wa 33 (20/06/2020):

Bayern Munich v Freiburg
RB Leipzig v Borussia Dortmund
Hoffenheim v Union Berlin
Fortuna Dusseldorf v Augsburg
Hertha Berlin v Bayer Leverkusen
Mainz v Werder Bremen
Schalke v Wolfsburg
Cologne v Eintracht Frankfurt
Paderborn v Borussia Monchengladbach

Umunsi wa 34 (27/06/2020):

Borussia Dortmund v Hoffenheim
Bayer Leverkusen v Mainz
Borussia Monchengladbach v Hertha Berlin
Wolfsburg v Bayern Munich
Eintracht Frankfurt v Paderborn
Werder Bremen v Cologne
Freiburg v Schalke
Augsburg v RB Leipzig
Union Berlin v Fortuna Dusseldorf

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka