Shampiyona y’icyiciro cya mbere ishobora kugaruka mu ntangiriro za Werurwe

Mu gihe shampiona y’icyiciro cya mbere hashize amezi abiri ihagaritswe, ubu hari gutekerezwa uburyo yazasubukurwa mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka

Tariki 11/12/2020 ni bwo Minisiteri ya siporo mu Rwanda yatangaje ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, inasaba Ferwafa kwishyura ibijyanye no kwipimisha ku makipe yose.

Shampiyona imaze amezi abiri ihagaritswe
Shampiyona imaze amezi abiri ihagaritswe

Icyo gihe Minisiteri ya siporo mu Rwanda (MINISPORTS), yatangaje ko yahagaritse shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ishingiye ku igenzura yakoze rigaragaza ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa Coronavirus, ndetse hakaba hataranubahirijwe amabwiriza yari yashyizweho yo kurwanya iki cyorezo.

Mu kiganiro MINISPORTS iheruka kugirana n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Siporo muri iyi Minisiteri Rurangayire Guy yatangaje ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryamaze gusubiramo ingamba zo kwirinda muri shampiyona, hakaba hategerejwe isuzuma ry’uko ubuzima buhagaze.

“Ntitwavuga ngo shampiyona izatangira ryari, habanza kurebwa inzego z’ubuzima, mukareba uko icyorezo gihagaze, ubushobozi bw’amakipe bumeze bute,reba nk’ igitego cya Sugira cyonyine cyavanye abantu mu rugo, ibaze nka APR FC yakinnye na Rayon Sports”

“Hari amabwiriza Ferwafa yari yasubiyemo,twatekerezaga ko mu mpera z’ukwezi kwa kabiri n’intangiriro z’ukwezi kwa gatatu yatangira, ariko umupira munini uri ku ruhande rw’abanyarwanda, mu kwirinda iki cyorezo”

Amakuru atugeraho kugeza ubu avuga ko hari gutegurwa uburyo shampiyona yasubukurwa mu ntangiriro za Werurwe, mu gihe imibare y’abandura Coronavirus yakomeza kugabanuka nk’uko bimeze muri iyi minsi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka