Shampiyona y’icyiciro cya mbere irasubukurwa mu kwezi gutaha

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru mu Rwanda izasubukurwa ku itariki 15 Mata 2021 bikaba biteganyijwe ko izasozwa muri Kamena uyu mwaka.

Nk’uko umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, Jules Karangwa, yabitangarije urubuga rwa CAF dukesha iyi nkuru, yavuze ko shampiyona izasubukurwa ikinwa mu matsinda aho hazakorwa amatsinda ane.

Buri tsinda rizazamukamo amakipe abiri maze akine imikino ya 1/4 ndetse bakomeze kugera ku mukino wa nyuma.

Ikipe izatwara shampiyona 2021 izitabira CAF Champions League mu gihe izatsindirwa ku mukino wa nyuma izakina CAF Confederation Cup.

Shampiyona nikinwa mu matsinda, bizaba bibaye ubwa gatatu mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Byaherukaga mu 1993, aho Kiyovu Sports yegukanye Shampiyona idatsinzwe nyuma yo kwisengerera Mukura Victory Sports ikayitsinda ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Byabaye kandi mu mwaka w’imikino wa 1989/1990, ubwo Kiyovu Sports yegukanaga igikombe itsinze Panthères Noirs ibitego 2-1, iyi ikaba ari nayo shampiyona ya nyuma yakinwe n’iyi kipe yari ishingiye ku gisirikare kuko yahise isenyuka kubera intambara.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe tariki ya 12 Ukuboza 2020 imaze gukinwamo iminsi itatu gusa, kubera ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Hari ku munsi wayo wa gatatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC icyo gihe yari amaze iminsi mu kato. Indi ine ni iyari gukinwa na APR FC na AS Kigali zari mu mikino Nyafurika.

Marines FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikiwe na Musanze FC yari ifite amanota atandatu mu mikino ibiri mu gihe Mukura Victory Sports yari ifite inota rimwe mu mikino itatu.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Minisiteri ya Siporo yakomoreye shampiyona z’icyiciro cya mbere mu mikino yose, ariko ivuga ko kugira ngo imyitozo n’amarushanwa bikorwe bigomba gusabirwa urushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutubwire uko bimeze muri shampiyona nakwipe ya apr?

Maniriho elie yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka