Shampiyona nirangira nzaba nigenga-Pitchou avuga ku hazaza he

Nshimirimana Ismael bakunda kwita Pitchou ukina hagati muri Kiyovu Sports avuga ko atarongera amasezerano ndetse ko nta n’ibiganiro yagiranye na Rayon Sports yavuzwemo.

Ibi Pitchou yabitangarije mu mukiganiro yagiranye na Kigali Today aho yavuze ko kugeza ubu atari yongerera amasezerano ikipe Kiyovu Sports asanzwe akinira kuko ategereje ko shampiyona irangira bakaganira.

Ati" Ubu ntabwo nari nongera amasezerano na Kiyovu Sports. Ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye nzaba nigenga rero tugomba kuzatangira ibiganiro bishya."

Nshimirimana Ismael avuga ko ahazaza he azahamenya shampiyona irangiye
Nshimirimana Ismael avuga ko ahazaza he azahamenya shampiyona irangiye

Nshimirimana Ismael guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2023 wavuzwe cyane ko ashobora kuzajya muri Rayon Sports ndetse ko hanabaye ibiganiro, aya makuru yavuze ko atayazi cyane ko nta biganiro yagiranye nayo.

Ati"Kuri Rayon Sports n’andi makipe,ntabwo nigeze mvugana nabo kuko mfite umpagarariye ushinzwe ibijyanye n’umupira. Birashoboka ko baba baravuganye ariko ntabwo mbizi."

Nshimirimana Ismael ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports kuko mu gihe atavunitse abanza mu kibuga kuri buri mukino. Uyu musore wegeze muri Kiyovu Sports umwaka ushize w’imikino ari ko mu bahanzwe amaso ko bayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-2023 nyuma yo guhusha icya 2021-2022 bakaba aba kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nshimirimana Ismael ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho hagati mu ikipe ya Rayon Sports kuko mu gihe atavunitse abanza mu kibuga kuri buri mukino.
Hano mwibeshye ntago ari umukinnyi wa Rayon Sport ahubwo ni Kiyovu Sports, Bwana Munyamakuru.

Ndahiro yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ariko wowe uzi gusoma cyangwa,umuntamakuru yanditse ko uwo mukinyi aruwa kuyovi igenderaho ntabwo yanditse ko Ari rayon sport

Innocent yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Igye ubanza usome inkuru neza mbere yo gutanga comment zawe

Innocent yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka