Uyu mukino Kiyovu Sports yagiye kuwukina ishaka amanota yo kwiyunga n’abafana bayo dore ko yari imaze imikino itatu idatsinda. Mu gice cya mbere yaba Kiyovu Sports cyangwa Police FC nta kipe yagaragaje ikintu kidasanzwe. Byatumye kirangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatozwaga na Mateso Jean de Dieu nyuma y’uko umutoza wayo mukuru Alain-André Landeut ahagaritswe, yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Nshimirimana Ismael, Riyaad Noordien na Bienvenue Mugenzi wari wagarutse nyuma yo gusiba umukino uheruka kubera imvune. Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko Kiyovu Sports yihariye igice cya kabiri inagera imbere y’izamu rya Police FC cyane.
Uku kwiharira umukino mu gice cya kabiri byatanze umusaruro ku munota wa 72 ubwo Mugenzi Bienvenue yazamukanaga umupira akawinjiriza Bigirimana Abedi wari wamaze kugera mu rubuga rw’amahina rwa Police FC maze Ngabonziza Pacifique ahita amushyira hasi, umusifuzi atanga penaliti.
Iyi penaliti yatewe na Erisa Ssekisambu anayinjiza neza abonera Kiyovu Sports igitego cya mbere. Iyi kipe yakomeje gukina neza ishakisha ko yabona ibindi bitego ariko umukino urangira itsinze Police FC 1-0.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino Kiyovu Sports yazamutse ku rutonde rwa shampiyona ifata umwanya wa gatatu aho ifite amanota 24.
Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Marine FC ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma yanganyije na Gorilla FC kuri stade Umuganda 0-0 ikomeza kuba kuri uwo mwanya n’amanota atandatu.
Indi mikino iteganyijwe:
Ku Cyumweru saa cyenda:
Etincelles FC vs Rayon Sports
AS Kigali vs Espoir FC
Mukura vs Bugesera FC
Sunrise FC vs Rwamagana City
Ku wa Mbere saa cyenda:
Rutsiro FC vs APR FC
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|