Shampiyona: Kiyovu Sports yatsinze Police FC

Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 13 wa shampiyona aho Kiyovu Sports yatsinze Police FC 1-0, Marine FC ikomeza kugorwa no kubona intsinzi.

Mugiraneza Frodouard
Mugiraneza Frodouard

Uyu mukino Kiyovu Sports yagiye kuwukina ishaka amanota yo kwiyunga n’abafana bayo dore ko yari imaze imikino itatu idatsinda. Mu gice cya mbere yaba Kiyovu Sports cyangwa Police FC nta kipe yagaragaje ikintu kidasanzwe. Byatumye kirangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatozwaga na Mateso Jean de Dieu nyuma y’uko umutoza wayo mukuru Alain-André Landeut ahagaritswe, yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Nshimirimana Ismael, Riyaad Noordien na Bienvenue Mugenzi wari wagarutse nyuma yo gusiba umukino uheruka kubera imvune. Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko Kiyovu Sports yihariye igice cya kabiri inagera imbere y’izamu rya Police FC cyane.

Nkinzingabo Fiston agerageza gucenga umukinnyi wa Police FC
Nkinzingabo Fiston agerageza gucenga umukinnyi wa Police FC

Uku kwiharira umukino mu gice cya kabiri byatanze umusaruro ku munota wa 72 ubwo Mugenzi Bienvenue yazamukanaga umupira akawinjiriza Bigirimana Abedi wari wamaze kugera mu rubuga rw’amahina rwa Police FC maze Ngabonziza Pacifique ahita amushyira hasi, umusifuzi atanga penaliti.

Iyi penaliti yatewe na Erisa Ssekisambu anayinjiza neza abonera Kiyovu Sports igitego cya mbere. Iyi kipe yakomeje gukina neza ishakisha ko yabona ibindi bitego ariko umukino urangira itsinze Police FC 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Kiyovu Sports yazamutse ku rutonde rwa shampiyona ifata umwanya wa gatatu aho ifite amanota 24.

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Marine FC ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma yanganyije na Gorilla FC kuri stade Umuganda 0-0 ikomeza kuba kuri uwo mwanya n’amanota atandatu.

Indi mikino iteganyijwe:

Ku Cyumweru saa cyenda:

Etincelles FC vs Rayon Sports
AS Kigali vs Espoir FC
Mukura vs Bugesera FC
Sunrise FC vs Rwamagana City

Ku wa Mbere saa cyenda:
Rutsiro FC vs APR FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka