Shampiona irakomeza, Rayon na Mukura zirashaka kurara ku mwanya wa mbere

Kuri iki cyumweru Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza,aho Rayon Sports na Mukura zitsinze zaca kuri APR Fc iyoboye urutonde rw’agateganyo

Nyuma y’aho ikipe ya APR Fc itakaje amanota imbere y’ikipe ya Etincelles kuri uyu wa gatanu,kuri iki cyumweru Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 16,ari nawo munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura.

Mukura VS ya gatatu ku rutonde rw'agateganyo,irifuza kwihimura kuri Police Fc
Mukura VS ya gatatu ku rutonde rw’agateganyo,irifuza kwihimura kuri Police Fc

Mu mikino itegerejwe na benshi,hari umukino uza guhuza ikipe ya Police Fc iza kuba yakira ikipe ya Mukura VS,aho mu mukino ubanza Police Fc yari yabashije gutsinda Mukura,umukino kandi Mukura iramutse iwutsinze yaza guhita irusha APR Fc inota rimwe,ikaba yanarara ku mwanya wa mbere igihe Rayon Sports itabasha gutsinda Marines Fc.

Rayon Sports irakira Marines iheruka gutesha amanota APR Fc

Aya makipe yombi yaherukaga guhura taliki ya 20/09/15 ku munsi wa mbere wa Shampiona,aho Rayon Sports yari yatsinze Marines ibitego 2-0,uyu munsi Rayon Sports ikaza kuba ikina ishaka kongera kujya ku mwanya wa mbere,aho ubu irushwa na APR Fc amanota 2,aho itsinze Marines yahita iyicaho.

Rayon Sports yifuza kurara ku mwanya wa mbere
Rayon Sports yifuza kurara ku mwanya wa mbere
Umukino Rayon Sports iheruka gukina yatsinze Amagaju 2-0
Umukino Rayon Sports iheruka gukina yatsinze Amagaju 2-0

Imikino yabaye ku wa Gatanu

SC Kiyovu 3-2 Bugesera FC
Espoir 0-0 AS Muhanga
APR FC 0-1 Etincelles
Amagaju FC 0-0 Gicumbi FC

Imikino iteganijwe kuri iki cyumweru

Police FC vs Mukura VS (Kicukiro)
Rwamagana City vs AS Kigali (Rwamagana Police Pitch)
Musanze FC vs Sunrise FC (Nyakinama)
Rayon Sports vs Marines FC (Stade de Kigali)

Ikipe Imikino Amanota
01 APR FC 16 34
02 RAYON SPORTS 15 32
03 MUKURA VS 15 32
04 POLICE FC 15 28
05 AS KIGALI 15 28
06 KIYOVU SPORTS 16 26
07 GICUMBI FC 16 22
08 BUGESERA FC 16 21
09 SUNRISE FC 15 19
10 AMAGAJU FC 16 19
11 MARINES FC 15 17
12 ESPOIR FC 16 16
13 MUSANZE FC 15 15
14 ETINCELLES FC 16 10
15 RWAMAGANA CITY FC 15 9
16 AS MUHANGA 16 5
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka