Shabani Hussein Tchabalala yagarutse muri shampiyona y’u Rwanda

Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala wari umaze iminsi mike yerekeje muri Libya, yagarutse muri Shampiyona y’u Rwanda muri AS Kigali yahoze akinira.

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Shabani Hussein Tchabalala, yamaze kugaruka muri shampiyona y’u Rwanda aho yongeye kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali, ikipe yagiriyemo ibihe byiza birimo kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Tchabalala yasubiye muri AS Kigali
Tchabalala yasubiye muri AS Kigali

Shabani Hussein Tchabalala wakiniye ikipe ya AS Kigali kuva mu mwaka wa 2020, yaje kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Al Ta’awon, aho yakinanaga n’umunyarwanda Haruna Niyonzima banakinanye muri AS Kigali.

Nyuma yo gukinira iyi kipe yo muri Libya imikino itanu gusa aho yayitsindiye igitego agatanga n’imipira ibiri yavuyemo ibitego, iyi kipe yamaze gutandukana nayo agaruka mu Rwanda, aho ikipe ya AS Kigali ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yamaze kumuha ikaze.

Shabani Hussein Tchabalala yanyuze mu makipe y’i Burundi arimo Flambeau de l’Est na Vital’o, ahava aza mu Rwanda mu ikipe y’Amagaju, nyuma yerekeza muri Rayon Sports yayifashije kugera mu matsinda na 1/4 bya CAF Champions League.

Nyuma Rayon Sports yayivuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Baroka ariko ntiyahagirira ibihe byiza kuko atabashije gukina, nyuma yagiye muri Ethiopian Coffee yo muri Ethiopia, avamo agaruka muri Bugesera ndetse akomereza muri AS Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka