Shaban Hussein Tshabalala yongerewe amasezerano muri AS Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yongereye amasezeramo y’imyaka 2 rutahizamu wayo, Shaban Hussen Tshabalala.

Shaban Hussein Tshabalala
Shaban Hussein Tshabalala

Uwo rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yari asoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye AS Kigali mu 2020, ubwo yayigeragamo avuye mu ikipe ya Bugesera FC, akaba yasinye amasezerano azamugeza mu 2024.

Shaban Hussein Tshabalala watsindiye AS Kigali ibitego 16 muri shampiyona ya 2021-2022, ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2021-2022 yashakishijwe n’ikipe ya Rayon Sports, ariko nyuma y’uko AS Kigali ibonye itike yo gusohokera u Rwanda, ibiganiro birahagarara.

Ikipe ya AS Kigali izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup 2022-2023, nyuma yo gutwara Igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Shaban Hussein azakinira AS Kigali kugeza mu 2024
Shaban Hussein azakinira AS Kigali kugeza mu 2024
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka