Serumogo Ally wavugwaga muri Rayon Sports yongereye amasezerano

Myugariro wa Kiyovu Sports Serumogo Ally bimaze bivugwa ko ashakwa na Rayon Sports yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Hashize iminsi hatangiye kuvugwa amwe mu makuru y’abakinnyi bashobora guhindura amakipe, ni nyuma y’aho kugeza ubu bivugwa ko shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa kubera imyanzuro y’inama ya MINISPORTS n’amashyirahamwe ivuga ko ibikorwa bya siporo bidashobora gusubukurwa mbere ya Kanama 2020.

Serumogo Ally ni umwe mu bakinnyi beza bari muri shampiyona bakina inyuma ku ruhande rw'iburyo
Serumogo Ally ni umwe mu bakinnyi beza bari muri shampiyona bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo

Ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubu ni imwe mu makipe ari kuvugwa cyane, aho kugeza ubu byanavugwa ko yamaze kugirana ibiganiro na Serumogo Ally ukinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu Sports
Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Gatanu, uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yaje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe, bikuraho amakuru yavugaga ko agiye kwerekeza muri Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka