Seninga Innocent yongewe iminsi 15 adatoza Sunrise FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC, bwavuze ko ibihano bwafatiye umutoza Seninga Innocent byongeweho indi minsi 15, kugira ngo hafatwe icyemezo ntakuka.

Umutoza Seninga Innocent
Umutoza Seninga Innocent

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, visi Perezida wa Sunrise FC Hodari Hillary, yavuze ko bongeye indi minsi 15 kuri 15 yari irangiye, kugira ngo abagize komite bose baboneke habone gufatwa icyemezo.

Ati "Komite ni abantu bishakishiriza ntabwo ari abakozi b’ikipe. Twakomeje kutabonana kandi icyemezo kigomba kuva muri komite yose. Ubu rero twandikiye umutoza ko igihe kitari cyagera tumwongereraho indi minsi 15, kugira ngo komite iboneke tuzamubwire igikurikiraho."

Seninga Innocent wahagaritswe tariki ya 13 Gashyantare 2023 kubera umusaruro mucye, agiye kumara ukwezi adatoza, mu mikino ine (4) yaherukaga gukina yatsinzwe itatu (3) anganya umwe (1).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka