Seninga Innocent watozaga Bugesera FC yasezeye ku kazi

Seninga Innocent wari umutoza mukuru wa Bugesera FC yamaze kwandika ibaruwa isezera kuri aka kazi ndetse anishyuza ibirarane ikipe imufitiye.

Tariki 26/08/2018 ni bwo ikipe ya Bugesera yasinyishije Seninga Innocent nk’umutoza mukuru wa Bugesera FC, Bugesera ikaba yari yamusinyishije kuyitoza mu gihe cy’umwaka umwe, akaba yari ayigiyemo nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Musanze.

Seninga Innocent ubwo yasinyaga amasezerano yo gutoza Bugesera FC
Seninga Innocent ubwo yasinyaga amasezerano yo gutoza Bugesera FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo uyu mutoza yanditse ibaruwa avuga ko amaze gusesa amasezerano n’iyi kipe,aho yagaragaje ko hari ibikubiye mu masezerano yasinye bitubahirijwe.

Ibaruwa Seninga yanditse asezera
Ibaruwa Seninga yanditse asezera

Seninga Innocent kandi usibye gusezera ku kazi ke, yatangaje ko yishyuza iyi kipe ibirarane by’umushahara w’amezi abiri, ndetse n’andi mafaranga ibihumbi 500 byasigaye ubwo yahabwaga amafaranga yo kwimukira i Bugesera.

Seninga mu mikino 21 nk’umutoza mukuru wa Bugesera Fc, yatsinze imikino itanu, anagnya imikino icyenda, ndetse atsindwamo ikino irindwi, akaba ayisize ku mwanya 10 n’amanota 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikibazo kijyanye umutoza erega si ibirarane,ahubwo abo bayobozi bayo bamuvangiraga,cyane cyane uwitwa Karenzi.Kandi ukurikije uko ikipe yari ibayeho ahubwo n’umugabo kuba ayisize kuri uwo mwanya pe.

ganza yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

nagende ntakundi ariko ntiyaraduhagaritse neza kbsa ikindi amikoro na rayon yabayeho mumakipe yambere mu Rwatwibarutse ntiragakemura niburayi bibaho

allellua yanditse ku itariki ya: 18-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka