Senegal itsinze Misiri yegukana bwa mbere igikombe cya Afurika

Ikipe ya Senegal hitabajwe penaliti itsinze Misiri, yegukana igikombe cya Afurika cyaberega muri Cameroun

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cyaberega muri Cameroun, Senegal itsinze Misiri (Egypt) icyegukana ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Ni umukino wari witezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose, nyuma y’aho hahuriye ku mukino wa nyuma ibihangange bya Liverpool Sadio Mané na Mohamed Salah.

Senegal yabonye amahirwe y’igitego ku munota wa karindwi w’umukino kuri penaliti bari babonye, gusa Sadio Mané ayiteye umunyezamu wa Misiri ayikuramo.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, hongerwaho iminota 30 ariko bikomeza kuba ubusa ku busa.

Haje kwiyambazwa penaliti, Senegal yegukana igikombe itsinze penaliti 4-2, aho iya nyuma yatsinzwe na Sadio Mané, yegukana bwa mbere mu mateka igikombe cya Afurika.

Byari ibyishimo kuri Senegal nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika bwa mbere
Byari ibyishimo kuri Senegal nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika bwa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndishimye cyane senegal yange yabikoze oyeeeee

ntakirutimana emmnuell yanditse ku itariki ya: 7-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka