Senderi yahimbiye Rayon Sports indi ndirimbo nyuma y’imyaka 13

Umuhanzi Senderi International Hit usanzwe ahimba indirimbo zirimo n’iz’amakipe, yamaze guhimbira Rayon Sports indirimbo nshya

Uwo muhanzi wigeze gutangaza ko akunda ikipe ya Rayon Sports ndetse akaza no kuyihimbira yarimo amagambo avuga ko Rayon Sports yasanze ari yo ifite abafana benshi, agakomeza agira ati ubyemere cyangwa ubihakane Rayon Sports ifite ingufu.

Senderi muri Studios za KT Radio
Senderi muri Studios za KT Radio

Mu ndirimbo nshyashya Senderi yaraye ashyize hanze yise "Turi aba mbere", aba agaragaza ko Rayon Sports ari ikipe ya mbere mu gukina, yakoze amateka andi makipe atakoze ikagera muri 1/4 cya Confederation Cup.

Ngo iyi ni indirimbo yo guha agaciro abafana bemera bakanyagirwa ariko bakayifana
Ngo iyi ni indirimbo yo guha agaciro abafana bemera bakanyagirwa ariko bakayifana

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yatangaje ko iyo ari impano yageneye abafana b’ikipe ya Rayon Sports, ikipe avuga ko yatangiye gufana akiri muto.

Yagize ati "Rayon Sports natangiye kuyifana nkiri muto nyumva kuri Radio, twari dutuye ahantu hari agace k’abafana ba Rayon, ahandi hari abafana Kiyovu, binkukiramo kwikundira Rayon Sports, ni yo mpamvu nabageneye iyi mpano"

Indirimbo ya Senderi iba isingiza uburyo abafana ba Rayon bafana bakoma amashyi ....
Indirimbo ya Senderi iba isingiza uburyo abafana ba Rayon bafana bakoma amashyi ....

"Ni njye wa mbere uririmbiye ama Fan Clubs, numvaga ngomba gushaka uburyo bwo gushimira bariya bafana baba bavuza ingoma banyagirwa, kuko ni ibintu bidasanzwe baba bakora"

Yaherukaga kuririmbira Rayon Sports mu myaka 13 ishize

"Naherukaga kuririmba indirimbo muri 2005, icyo gihe Rayon Sports yari mu bihe bibi, ariko ndirimba indirimbo ivuga ngo "ubyemere cyangwa ubihakane Rayon Sports ifite ingufu", byatumaga abafana badacika intege"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka