Senateri Mureshyankwano yabajije abo bireba aho bageze barwanya ‘gutegura’ n’uburiganya mu mikino

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Sena y’u Rwanda n’inzego za Siporo, Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye ko hagira igikorwa mu kurwanya uburiganya buvugwa mu gushaka intsinzi mu mikino mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko habereye Inama nyunguranabitekerezo yateguwe na Sena ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko.

Muri iyi nama hagiye hatangwa ibiganiro, nyuma haza kubaho umwanya w’ibibazo ndetse no kungurana ibitekerezo.

Mu babajije ibibazo, harimo Senateri Mureshyankwano Marie Rose wabajije inzego bireba aho zigeze zirwanya ibyo yavuze ko byitwa ’Gutegura’, iri rikaba ari ijambo rikunda gukoreshwa cyane cyane mu mupira w’amaguru.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose
Senateri Mureshyankwano Marie Rose

Akaba yavuze ko hari ibyo bumva bita gutegura, ati "Ikipe ishobora gutsinda habayemo amanyanga, kuko umuntu ashobora gutsinda hakoreshejwe amanyanga ariko yagera mu marushanwa mpuzamahanga agatsindwa."

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier yavuze ko iki kibazo kizwi kandi biri mu bimunga umupira w’amaguru ku isi, avuga ko mu Rwanda bihari, hari n’ibyagiye bigera mu Bushinjacyaha.

Yakomeje ati "Hari aho tugeza duhana n’aho tugera dushaka ibimenyetso, hari ibyo abakozi batemerewe cyangwa se badafitiye ubushobozi."

"Hari ibiterwa n’abasifuzi, ariko ahantu hose ku isi biragoye ko umupira warangira ntawuvuze ko habaye amakosa."

"Tugomba kwegera abasifuzi tukabahugura, hari byinshi bikenewe birimo no gusaba VAR ariko ibyo bijyana n’amikoro."

"Ikindi ni ukuzamura imishahara, gushakisha abasifuzi b’inyangamugayo."

"Ikindi ni ingamba zisanzwe zo mu gihugu zijyanye no gukumira ruswa, ikindi bigaterwa n’imikino y’amahirwe izwi nka betting, ba nyir’ibyo bigo bashobora gukora ibituma badahomba, ibi bikaba byagira ingaruka ku mikino."

Perezida wa FERWAFA kandi yavuze ku bushuti bw’abayobozi b’amakipe, ati "Hari ikipe abayobozi bashobora kujya hamwe bakaganira bati wampaye amanota atatu ko merewe nabi, biragoye kubirwanya kuko kubona ibimenyetso biragorana, ariko birasaba ko tuzicarana n’abayobozi b’amakipe tukareba icyakorwa."

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko Sena yateguye iyi nama hagamijwe ko itanga umusanzu wayo mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy'Igihugu mu bijyanye no guteza imbere siporo
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko Sena yateguye iyi nama hagamijwe ko itanga umusanzu wayo mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Igihugu mu bijyanye no guteza imbere siporo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka