Sembagare: 30.000Frw niyo menshi Rayon Sports yampembye mu myaka 10

Sembagare Chrisostome, wabaye ikirangirire mu ikipe ya Rayons Sports kuva mu 1984 kugeza mu 1994, avuga ko mu myaka 10 yakiniye iyi kipe, yatangiye guhembwa mu myaka ibiri yanyuma yayikiniye ahembwa 30000 Frw ku kwezi.

Sembagare yabaye ikirangirire muri Rayon Sports
Sembagare yabaye ikirangirire muri Rayon Sports

Yabitangarije mu Kiganiro KT Sport cya KT Radio cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, agaragaza ko abakinnyi ba kera bakundaga umupira cyane, ari nayo mpamvu wasangaga abenshi bakina badahembwa.

Sembagare w’imyaka 52 y’amavuko, muri iki kiganiro yagarutse ku bihe byiza yagiriye mu ikipe ya Rayons Sport, birimo igikombe batwaye mu irushanwa ryategurwaga n’uruganda rukora inzoga rwo mu Burundi rwitwa Brarudi.

Muri iri rushanwa Sembagare avuga ko yashimishijwe cyane no guhesha intsinzi ikipe ye ya Rayon Sports, aho yatsinze igitego kimwe Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma bagahita begukana igikombe.

Icyo gihe ngo byatumye mu mwaka wakurikiye w’imikino yegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza anegukana sheki y’amafaranga ibihumbi 100.

Mu bihe bibi yahuye nabyo, yagarutse ku gihe ikipe ya Kiyovu Sport yabatsinze ari ku bunani, bigatuma batangira undi mwaka bari mu gahinda gakomeye ko gutsindwa na Mukeba ku bunani.

Byinshi muri iki kiganiro birebe muri iyi Video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ayo mirongo itatu icyo gihe iyo uyaguramo ipariseri kigali uyumwanya iyopariseri baguha miliyoni maganatatu ayoyarimenshi kiriyagihe wiyaseka

kera yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka