Seburengo wakiniye Kiyovu Sports akanayibera umufana ukomeye yitabye Imana

Umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, akaba by’umwihariko n’umufana wa Kiyovu Sports Seburengo Abdu, yaraye yitabye Imana nyuma y’uko yari amaze iminsi arwaye.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 21/01/2021, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Muzehe Seburengo Abdu yitabye Imana, akaba ari umwe mu bafana bakomeye bari bazwi ba Kiyovu Sports.

Seburengo Abdu yitabye Imana
Seburengo Abdu yitabye Imana

Ubutumwa iyi kipe ya Kiyovu Sports yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter buvuga ko usibye kuba umufana wa Kiyovu Sports, yari n’umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’iyi kipe, ayibera umukinnyi ndetse aza no gusigara ari umwe mu bafana bayo b’imena.

Kiyovu yagize iti “UBUTUMWA BW’AKABABARO: Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe bikomeye no kubatangariza urupfu rw’umwe mu bashinze Kiyovu, arayikinira, asoza ari umukunzi wayo, muzehe SEBURENGO ABDU, apfuye azize uburwayi. Twifatanyije n’umuryango we, n’abakunzi ba ruhago muri rusange."

Seburengo Abdu usibye kuba umufana wa Kiyovu Sports, muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ukinjira muri Stade unyuze mu marembo manini, aho uhingukira ibumoso bwawe hakunda kwicara abafana ba Kiyovu Sports, haramwitiriwe ubu hazwi nko kwa Seburengo.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho abafana bicara hazwi nko kwa Seburengo
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho abafana bicara hazwi nko kwa Seburengo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mzee niyigendere twamukundaga.Ejo natwe tuzamukurikira.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki Socrates utaremeraga Imana dusenga.

biseruka yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka