Scandinavia yihereranye AS Kigali iyitsindira ku kibuga yitorezaho

Ikipe ya Scandinavia y’i Rubavu, yasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’abagore ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutungura AS Kigali ikayitsinda ibitego 3-0

Wari umukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere, aho AS Kigali yari yakiriye Scandinavia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, amakipe yombi akaba yanganyaga amanota 21.

Scandinavia yishimira igitego kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Scandinavia yishimira igitego kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Igitego cya mbere cyatsinzwe ku munota wa 37 na Jeannette Ukwinkunda, Scandinavia iza gushyiramo icya kabiri ku munota wa 60 gitsinzwe na Mukandayisenga Nadine kuri Coup-Franc, naho icya gatatu nacyo gitsindwa na Mukandayisenga Nadine ku munota wa 67, umukino urangira ari ibitego 3-0.

Ibangarye Anne Marie arwanira umupira na Ukwikunda Jeannette watsindiye Scandinavia igitego cya mbere
Ibangarye Anne Marie arwanira umupira na Ukwikunda Jeannette watsindiye Scandinavia igitego cya mbere

Nyuma y’uyu mukino, Scandinavia iyoboye urutonde rwa Shampiyona rw’agateganyo n’amanota 24, ikaba imaze gutsinda imikino yayo yose, igakurikirwa na AS Kigali ifite amanota 21, ikaba yo yaratsinzwe rimwe gusa.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 9

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2019.

Kamonyi WFC 6-0 Gakenke WFC
Rugende WFC 0-4 ES Mutunda WFC
Inyemera WFC 1-1 AS Kabuye WFC
Rambura WFC 1-1 Bugesera WFC

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2019

AS Kigali WFC 0-3 Scandinavia WFC

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Scandinavia WFC: Itangishaka Claudine, Anne Marie Nyirahabimana, Umuziranenge Irera, Muahawenimana Constance, Uwineza Djazila, Mukandayisenga Diane, Uwimana Zawadi, Nyiramfashimana Marie Jeanne, Uwamarira Dianne, Uwihirwe Kevine na Ukwinkunda Jeannette.

Ikipe ya Scandinavia yabanje mu kibuga
Ikipe ya Scandinavia yabanje mu kibuga

AS Kigali WFC: Uwizeyimana Hélène, Mukantaganira Joselyne, Uwamahoro Marie Claire, Umwizerwa Angelique, Maniraguha Marie Louise, Nibagwire Sifa Gloria, Nibagwire Liberée, Nyiramwiza Marthe, Iradukunda Callixte, Umwaliwase Dudja na Ibangarye Anne Marie

AS Kigali yabanje mu kibuga
AS Kigali yabanje mu kibuga

Andi mafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

SALUT, MUZAMBWIRE RUSAKARA AJYE AGABANYA AMAGAMBO ADUSOMERE IBINYAMAKURU KUKO AMAGAMBO YE AVANZE NO GUTETA NTABWO BIBA BIKENEWE PE, AJYE AREBA AHANDI ATETERA ATARI KURI RADIO YA BOSE. MERCI

SEBAZUNGU yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka