Savio Nshuti na Mubumbyi mu bakinnyi Amavubi ajyanye muri CHAN

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 azajyana muri CHAN, aho havuyemo batatu bakinnye CECAFA hakiyongeramo abandi batatu

Abakinnyi batatu batari bitabiriye CECAFA, bamaze gusimbura abandi batatu mu rutonde rwa nyuma umutoza Antoine Hey agomba guhagurukana, ajya gutangira umwiherero wa CHAN uzatangirira muri Tunisia.

Mubumbyi wa Bugesera, Savio Nshuti wa AS Kigali na Ndayishimiye Celestin wa Police Fc mu bazajya muri CHAN
Mubumbyi wa Bugesera, Savio Nshuti wa AS Kigali na Ndayishimiye Celestin wa Police Fc mu bazajya muri CHAN

Abo bakinnyi bashya bamaze kwiyongeramo ni Nshuti Dominique Savio wari waravunitse, Mubumbyi Barnabe utari wiyambajwe muri CECAFA ndetse na Ndayishimiye Celestin wari warakinnye CHAN u Rwanda rwakiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Nshuti Dominique Savio witwaye neza muri CHAN ishize yahawe amahirwe yo gukina indi
Nshuti Dominique Savio witwaye neza muri CHAN ishize yahawe amahirwe yo gukina indi
Ndayishimiye Celestin ni umwe mu bakinnyi babanzagamo muri CHAN 2016
Ndayishimiye Celestin ni umwe mu bakinnyi babanzagamo muri CHAN 2016

Aba bakinnyi bakaba basimbuye Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon Sports, uyu akaba amaze iminsi afite ikibazo cy’urutugu, Imanishimwe Emmanuel wa APR Fc wagiye ugorwa no kuva mu mvune, ndetse na Sekamana Maxime wa APR Fc.

Mubumbyi Barnabe ashobora kuzaba ari mu bayoboye ubusatirizi
Mubumbyi Barnabe ashobora kuzaba ari mu bayoboye ubusatirizi

Abakinnyi 23 Amavubi ajyanye muri CHAN

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports FC)

Abakina inyuma: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nshuti Dominique Savio (AS Kigali).

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mubumbyi Barnabe (Bugesera), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC).

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba iri mu itsinda rya gatatu ririmo Nigeria, Libya ndetse na Equatorial Guinea , imikino y’iri tsinda ikazabera mu mujyi wa Tangier

Umutoza wungirije w’Amavubi Mashami Vincent, ubwo yabazwaga ku kibazo kijyanye n’abakinnyi bataherukaga kugaragara mu kibuga barimo Nshuti Savio, yatangaje ko ubushobozi bwe buzwi kandi hari amabwiriza y’abatoza yari yarahawe

Yagize ati "Ngira ngo nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwa Savio, mu gihe yavaga mu mvune hari amabwiriza abatoza bamuhaye, harimo imyitozo yo ku giti cye yakoraga, ikindi kandi imikino ya gicuti dufite izadufasha kumutyaza"

"Biba ari na byiza burya iyo mu irushanwa ujyanye umuntu ufite ubunararibonye wanabashije gukina irushanwa nk’iri, kuri Mubumbyi nawe twabonye hari icyo azadufasha kuko sisitemu arayimenyereye, ndetse no mu mikino y’amajonjora yaradufashije"

Amatsinda ya CECAFA

Itsinda A

1 Morocco
2 Mauritania
3 Guinea
4 Sudan

Itsinda B

1 Namibia
2 Uganda
3 Zambia
4 Cote d’Ivoire

Itsinda C

1 Libya
2 Nigeria
3 Rwanda
4 Equatorial Guinea

Itsinda D

1 Congo
2 Angola
3 Cameroon
4 Burkina Faso

Mu rwego rwo kwitegura, Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti, aho tariki 05/01/2018 bazakina na Sudani, bongere gukina tariki ya 10 Mutarama 2018 na Algeria, bakaba banateganya no gukina na Namibia ku itariki itaramenyekana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twese Hamwe Nkabanyarwand Dushigikir Ikipe Yacu Amavubi Yu Rwanda Gusa Umutoza Azadufashe Bitazatuber Nka Cecafa 2017 Ok Nifurije Abanyarwand Bose Umwa Mushya Muhire Hamwe Nabo Basor Bacu Bamavubi

Niyitegeka Victor yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

AMAVUBI TUYASENGERE AYI MINSI AZATSINDA BIIKORE ABABISHOBOYE AMEN

NAHIMANA FRODOUARD yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Amavubiyacu turayashyigikiye azabikora, twizeyeko azagerakurehashoboka.

Bazangezahe anathor yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

ntago ari amatsinda ya cecafa naya chan mukosore

magagare yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka