Saudi Arabia: Ikipe ya Al-Hilal yiteguye gutanga Miliyoni 220 z’Amayero ku mwaka kuri Lionel Messi

Ni amasezerano agamije gutuma ikirangirire Lionel Messi w’Umunya-Argentine, wakiniraga ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), aba ku ruhembe mu kugaragaza isura y’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia.

Biravugwa ko Ikipe ya Al-Hilal yiteguye gutanga Miliyoni 220 z’Ameyero ku mwaka, ni ukuvuga asaga Miliyoni 233 z’Amadolari ya Amerika, ku mukinnyi Lioneli Messi.

Ayo akaba ari menshi ugereranyije n’ayo ikipe ya Al-Nassr nayo yo muri icyo gihugu cya Saudi Arabia yatanze kuri rutahizamu Christiano Ronaldo.

Ikipe ya Al-Nassr izajya ihemba Ronaldo agera hafi kuri Miliyoni 200 z’Amayero ku mwaka nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo ikitwa Le Parisien cyo mu Bufaransa.

Biteganyije ko ikipe ya Al-Hilal izasinyisha Messi mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2023.
Guverinoma ya Saudi Arabia ikaba yari yemeje kuzakora ibishoboka mu korohereza uwo mukinnyi watwaye igikombe cy’Isi kugera muri icyo gihugu.

Inkuru dukesha urubuga www.goal.com, ivuga ko ibiganiro byo kuba Messi yakongera amasezerano muri PSG bigikomeje, ariko umwanzuro wa nyuma utaragerwaho, ibyo ngo bikaba ari byo byatuma Messi ashobora gufata ayo mahirwe yo kujya gukina muri Saudi Arabia, kuko n’ubundi ngo asanzwe akorana n’icyo gihugu mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo.

Ikipe ya Al-Hilal ngo ishaka kuzana Messi agafasha ku bijyanye no kugaragaza isura ya football muri Saudi Arabia, n’ubwo yamuzana kuri Kontaro yo gukina umwaka umwe gusa.

Gusa kugeza ubu, ngo ntibiramenyekana niba Messi azishimira kujya guhurira na Ronaldo ufatwa nk’umukeba w’igihe kirekire muri Saudi Arabia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umupira utanga akayabo k’amafaranga.Tekereza ko FIFA yabonye 7.5 trillions Frw mu gikombe cy’isi giheruka muli Qatar.Bihwanye hafi na Budget y’u Rwanda y’imyaka 2.Gusa tujye twibuka ko amafaranga atatubuza gusaza,kurwara no gupfa.Niyo mpamvu imana idusaba gushaka mbere na mbere ubwami bwayo,aho kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo bonyine izaha ubuzima bw’iteka,ibanje kubazura ku munsi wa nyuma.

karara yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka