
Nyuma yo kongera amasezerano, Mukunzi Yannick aganira n’ibitangazamakuru by’ikipe ye, yavuze ko ashimira iyi kipe yamubaye hafi ndetse ko ayifata nk’umuryango.
Yagize ati "Ni ukuri nishimiye kongera gusinya hano, mu muryango wanjye SanVikens, iyi kipe ubu numva ari nk’umuryango wanjye."
Uyu musore akomeza avuga ko urugendo rwo gukira imvune rurimo kujya mbere, kuko yatangiye no gukora ku mupira.
Ati "Ntekereza ko ubu bigenda neza, ubu natangiye gukora ku mupira no kwiruka. Ntekereza ko vuba ngaruka nkakinana na bagenzi banjye."

Mukunzi Yannick avuga ko kumara umwaka adakina kubera imvune, ari ibintu biba bitoroshye agashimira ikipe ye yamubaye hafi, abakinnyi bakinana ndetse n’umuryango we, akavuga ko yishimira kuba yongeye kugaruka mu kibuga.
Mukunzi Yannick akinira Sandvikens IF kuva mu 2019 ubwo yayerekezagamo avuye muri Rayon Sports nk’intizanyo, yaherukaga kongera amasezerano muri iyi kipe mu kwezi k’Ukubona 2020.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza rwose ahamaze igihe niwe munyarda wakinnye hanze avuye mu rda akahamara igihe kinini