Sadio Mane yitiriwe sitade muri Senegal

Umukinnyi Sadio Mane yitiriwe sitade iri mu mujyi wa Sedhiou muri Senegal nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru cyaberaga muri Cameroun.

Sadio Mane ubu arafatwa nk'intwari muri Senegal nyuma y'uko atsinze penaliti yabahesheje igikombe cya Afurika bwa mbere mu mateka
Sadio Mane ubu arafatwa nk’intwari muri Senegal nyuma y’uko atsinze penaliti yabahesheje igikombe cya Afurika bwa mbere mu mateka

Uyu mukinnyi usanzwe ukina asatira muri Liverpool yo mu Bwongereza, ni we winjije penaliti yavuyemo intsinzi ubwo ikipe y’Igihugu ya Senegal (Lions de la Teranga) yatsindaga Misiri kuri penaliti 4-2, maze itahukana ku nshuro ya mbere irushanwa rya Afurika mu mupira w’amaguru, nyuma y’uko umukino wa nyuma warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ibitego bitatu yatsinze akanatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego ku ikipe ye y’Igihugu muri iryo rushanwa byatumye ahembwa nk’umukinyi mwiza w’irushanwa (Most Valuable Player, MVP).

Sadio Mane wavukiye ahitwa Bambali mu mujyi wa Sedhiou, byemejwe n’Umuyobozi w’uyu mujyi Adboulaye Diop, yavuze ko sitade igiye kwitirirwa uyu mwana wabo akundwa cyane.

Diop yagize ati: “Mu kwitirira Sadio Mané iki kibuga Stade de Sedhiou, nashakaga gushimira abahungu n’abakobwa bose bo muri iyi ntara, mbicishije ku mugabo wamenyekanishije ku isi yose, Bambali n’umurwa mukuru wayo Sédhiou”.

Ati “Ni ukuri Sadio Mané akwiye guhabwa iki cyubahiro”

Sadio Mane aherutse gutumirwa na Perezida wa Senegal, Macky Sall amushimira intinsi bagezeho. Sadio Mane na we yasabye Perezida kumushyigikira mu mushinga afite wo kubaka ibitaro mu gace avukamo ka Bambali
Sadio Mane aherutse gutumirwa na Perezida wa Senegal, Macky Sall amushimira intinsi bagezeho. Sadio Mane na we yasabye Perezida kumushyigikira mu mushinga afite wo kubaka ibitaro mu gace avukamo ka Bambali

Mané yakunzwe n’amamiliyoni y’abantu kubera ibikorwa bye byo gufasha mu karere avukamo nyuma yo kubemerera amafaranga yo kubaka ibitaro n’ishuri, imisigiti, ndetse atanga amafaranga yo gufasha kurwanya Covid-19.

Urugendo rwa Mane mu mupira w’amaguru rwabaye rurerure kugeza abaye umukinyi w’icyamamare ku isi yose, atangiriye muri Metz mu Bufaransa kugera muri Liverpool abanje guca muri RB Salzburg yo muri Autriche no muri Southampton yo mu Bwongereza.

Uyu mukinyi w’umwaka ku mugabane wa Afurika yifuzaga cyane gutwara igikombe cya Afurika nyuma yo gutwara shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) n’irushanwa ry’i Burayi rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo (UEFA Champions League) ari kumwe na Liverpool.

Nyuma yo kwegukana CAN 2021 muri Cameroun, Sadio Mane yavuze ko gufasha Senegal gutwara igikombe cya mbere cya Afurika mu mupira w’amaguru ari cyo kintu cya mbere gikomeye agezeho mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka