Sadio Mane ayoboye urutonde rw’abakinnyi b’Abanyafurika bahembwa menshi

Umunya-Senegal akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Al Nassr FC, Sadio Mane, ni we uyoboye abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyafurika bahembwa amafaranga menshi.

Sadio Mane
Sadio Mane

Ni nyuma y’uko iyo kipe yo mu gihugu cya Saudi Arabia, yaguze uyu mugabo wavutse tariki 10 Mata 1992, mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage akayabo ka Miliyoni 24 z’Amayero, akazajya yinjiza 661,000 by’Amayero buri cyumweru. Bimugira umukinnyi wa mbere ku mugabane wa Afurika uhembwa amafaranga menshi.

Akurikiwe n’umunya-Algeria, Riyad Mahrez wavutse tariki 21 Gashyantare 1991, waguzwe na Al-Ahli yo muri Saudi Arabia Miliyoni 30 z’Amayero, avuye mu ikipe ya Manchester City, winjiza 481,000 by’Amayero buri cyumweru.

Ku mwanya wa Gatatu hari umukinnyi w’Umunya-Senegari, Kalidou Koulibaly ukinira ikipe ya Al-Hilal, waguzwe Amayero Miliyoni 17 mu ikipe ya Chelsea, winjiza Amayero 412,000 buri cyumweru.

Umunyamisiri Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool, aza ku mwanya wa kane kuko buri cyumweru yinjiza Amayero 350,000, akaba ari na we mukinnyi rukumbi ugaragara muri batanu ba mbere bahembwa menshi ku mugabane wa Afurika, ukina ku mugabane w’u Burayi.

Ku mwanya wa Gatanu hari nanone Umunya-Senegal Edouard Mendy, ukinira Al-Ahli Saudi Fc, uzajya winjiza amayero 227.000 buri cyumweru muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024.

Ku mwanya wa gatandatu hari umunya-Ghana wavutse tariki 13 Kamena 1993, Thomas Partey, ukinira ikipe ya Arsenal, uzajya winjiza Amayero 200,000 buri cyumweru.

Ku mwanya wa karindwi hari umunya-Maroc Achraf Hakimi ukina nka myugariro mu ikipe ya Paris Saints Germain, winjiza Amayero 176.000 buri cyumweru, naho ku mwanya wa munani hari umunya-Côte d’Ivore, Nicholas Pepe wavutse tariki 29 Gicurasi 1995, ukinira Arsenal, uzajya winjiza Amayero 140,000 buri cyumweru, mu gihe ku mwanya wa cyenda hari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroon wavutse tariki 02 Mata 1996, Andres Onana ukinira Manchester United, uzajya winjiza amayero 115,000 buri cyumweru.

Uretse ku mugabane wa Afurika, umukinnyi uyoboye abandi bose bakina ruhago ku Isi, ni umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo wasinyiye ikipe ya Al-Nassr akazajya yinjiza Amayero Miliyoni 173 ku mwaka, akaba akurikiwe n’Umufaransa Karim Benzema, wasinyiye Al-Ittihad uzajya winjiza Miliyoni 172 z’Amayero ku mwaka.

Ku mwanya wa Gatatu hari Umufaransa Kylian Mbappe ukinira Paris Saint Germain, winjiza Miliyoni 100 z’Amayero buri mwaka, agakurikirwa na N’Golo Kante wasinyiye Al-Ittihad, uzajya winjiza Miliyoni 86 z’Amayero buri mwaka, mu gihe ku mwanya wa Gatanu haza umunya-Brazil Neymar Jr ukinira Paris Saint Germain, winjiza Miliyoni 53 z’Amayero buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka