Sadio Mané arava muri Liverpool yerekeze muri Bayern Munich?

Mu gihe asigaje amezi 12 ngo amasezerano ye arangire mu ikipe ya Liverpool ariko bikaba bivugwa ko yifuza ndetse ari hafi kuva muri iyi kipe akerekeza muri Bayern Munich, Sadio Mané w’imyaka 30 yavuze ko icyemezo azafata kizashingira ku byifuzo by’abaturage b’Igihugu cye cya Senegal.

Ibi byatangiye mbere y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Liverpool na Real Madrid ubwo Sadio Mané aganira na Sky Sports yabajiwe ku hazaza he avuga ko azabitangaza nyuma y’uwo mukino gusa nyuma yawo nta kintu yigeze atangariza itangazamakuru ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange gusa aganira n’itangazamakuru ryo muri Senegal noneho yavuze ko ahazaza he hazagenwa n’abaturage ba Senegal.

Yagize ati "Nk’abandi bose mba ku mbuga nkoranyambaga mbona ibivugwa. Ntabwo ari hagati ya 60% na 70% by’Abanya-Senegal bashaka ko mva muri Liverpool? Nzakora ibyo bifuza, tuzareba vuba mureke kwihuta kuko ibi tuzabirebera hamwe."

Bivugwa ko ikipe ya Bayern Munich yifuza guha Liverpool miliyoni 30 z’Amayero ndetse na miliyoni ziri hagati y’eshanu n’icumi z’inyongera ikaba yakwegukana uyu musore. Sadio Mané amaze gukinira iyi kipe imikino 269. Yatsinzemo ibitego 120 atangamo imipira 48 yavuyemo ibitego gusa iyi kipe ikaba imwifuzamo Amayero arenze ayo Bayern Munich iri gutanga ngo imuhe amasezerano y’imyaka 3 yazarangira muri 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka