Sadate yavuze ko Rayon Sports iri mu nzira zo gutandukana na Skol

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko mu munsi iri imbere Rayon Sports ishobora gutandukana na Skol.

Hashize iminsi havugwa ubwumvikane buke hagati ya Rayon Sports ndetse n’uruganda rwa Skol nk’umuterankunga mukuru, aho byanavuzwe ko Rayon Sports yaba iri mu nzira zo kuba yakorana na Bralirwa

Ikipe ya Rayon Sports ivuga ko uruganda rwa Skol rwabagoye kugira ngo bavugurure amasezerano dore ko asanzwe yagombaga gusozwa mu mwaka w’imikino wa 2021/2022, mu gihe amasezerano asanzwe avuga ko mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 impande zishobora kwicara zikaganira ku bishobora kuvugururwa.

Skol imaze imyaka itandatu ikorana na Rayon Sports
Skol imaze imyaka itandatu ikorana na Rayon Sports

Gusa mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka bamwe mu bagize akanama ngishwanama ka Rayon Sports bari bahuye n’umuyobozi wa Skol mu Rwanda Ivan Wulfaert, ndetse nyuma uruganda rwa Skol ndetse na Rayon Sports batangaza ko ibiganiro biri kugenda neza, ariko kugeza ubu bikaba byarahagaze.

Mu minsi ishize hari hatangiye ibiganiro ndetse bivugwa ko biri kugana ku musozo
Mu minsi ishize hari hatangiye ibiganiro ndetse bivugwa ko biri kugana ku musozo

Munyakazi Sadate kuri uyu munsi mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko kugeza ubu abona igisigaye bashobora gusesa amasezerano n’uruganda rwa Skol aho avuga ko hari bimwe mu bikubiye mu masezerano uru ruganda rutubahirije, birimo kubaha inkunga y’uyu mwaka w’imikino dusoje n’ibindi.

“Skol yabaye umufatanyabikorwa wa Rayon Sports, twamushimiye ibyiza yadukoreye tumusaba kugira ibindi akora bijyanye n’igihe turimo ariko ntibirakunda, birashoboka ko dushobora gutandukana, nanavugaga ko amahirwe menshi ari ho biganisha, kuko hari ibitarubahirijwe mu masezerano ku ruhande rwa Skol”

“Hari n’ibyo tutumvikanaho ku mikoranire ndetse no kuvugurura amasezerano,intambwe isigaye ni iyo ku ruhande rwa SKol, Skol nidatera iyo ntambwe igisigaye ubwo abantu bazatera intambwe yo gutandukana”

Umuyobozi wa Rayon Sports avuga ko kandi mu byo basaba Skol harimo no kubaha icyubahiro bagomba guha ikipe nka Rayon Sports, aho hari amajwi yigeze kumvikana Umuyobozi wa Skol anenga uburyo ikipe ya Rayon Sports iyobowemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjyendi skol sinakorana na Sadate wirata nkaho rayon yayirazwe na se. Gusa nategereze shampiyona itangire azirukanwa n’Abafana ku kibuga ku buryo azicuza nyuma. Adusenyeye ikipe gusa nagende.

amiral kurita yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Abasenyeye equipe mwebwe ba nde? Sadat atuyoboye neza, gahunda ze twe turazishyigikiye, aho tugana harasobanutse. Wa mugani championat itinze gutangira ngo abatwiyitirira babone ko tutajegajega. Vive Rayon Sport, vivent abafana, vivent abayobozi bacu. Vive Le Rwanda notre cher pays.

Faby yanditse ku itariki ya: 25-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka