Sadate wayoboraga Rayon Sports, COVID-19 yahagaritse imikino: Ibintu 10 byaranze 2020 mu mupira w’amaguru

Icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse imikino, izina Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports, ubushyamirane hagati y’abafana ba Rayon Sports hakiyambazwa inzego nkuru z’igihugu, ni bimwe mu byaranze umwaka wa 2020.

Umwaka wa 2020 ni umwe mu myaka y’amateka yaranze isi. Mu mupira w’amaguru abakunzi bawo barashaririwe, nyuma y’amezi umunani arenga batabasha kugera ku kibuga, kugeza n’ubu bakaba batarabasha gusubira ku kibuga, by’umwihariko mu Rwanda.

Abafana babujijwe kujya muri Stade bitunguranye, umukino wa nyuma bawurebeye mu biti
Abafana babujijwe kujya muri Stade bitunguranye, umukino wa nyuma bawurebeye mu biti

Mu gukusanya amakuru y’imikino yaranze umwaka wa 2020 mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu Rwanda, ayagarutsweho cyane muri uyu mwaka w’imikino ni ayavuzwe mu ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko mu gihe ibikorwa by’umupira byari byarahagaze.

Ibi ni ibintu 10 by’ingenzi byaranze umupira w’amaguru mu mwaka wa 2020

1. Amabaruwa y’urudaca, guterana amagambo muri Rayon Sports…

Mu kwezi kwa Gatatu nibwo ibikorwa bya siporo n’andi marushanwa byahagaritswe mu Rwanda, ndetse n’igihugu muri rusange cyinjira mu bihe bya Guma mu rugo, byari ibihe bigoye ku bantu benshi kuko byabaye nk’ibitunguranye.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwishyuza ikipe ya Rayon Sports imishahara yari ibabereyemo, aho hari abavugaga ko baheruka guhembwa mu kwa 12/2019, ndetse bakanavuga ko kuva umwaka watangira batarahabwa uduhimbazamusyi.

Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports ari mu bavuzwe cyane muri 2020
Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports ari mu bavuzwe cyane muri 2020

Aha amabaruwa yatangiye gucicikana, by’umwihariko binyuze kuri kapiteni Eric Rutanga wandikaga mu izina ry’abakinnyi ndetse na Munyakazi Sadate utaratindaga guhita asubiza, ndetse na Rugwiro Hervé waje kumusimbura na we yakomerejeho yandika ibaruwa irimo gutakamba avuga ko abakinnyi babayeho nabi.

Michael Sarpong yavuze ko Sadate atari ku rwego rwo kuyobora Rayon Sports arirukanwa

Tariki 23-04-2020 nibwo rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports yaje kwirukanwa, aho yashinjwaga ibyaha birimo gutuka Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, ikibazo na cyo cyakuruye kutumvikana hagati y’abafana ba Rayon Sports.

Bwa nyuma Sarpong agaragara nk'umukinnyi wa Rayon Sports, ku mukino shampiyona yaje guhita ihagarikwa burundu
Bwa nyuma Sarpong agaragara nk’umukinnyi wa Rayon Sports, ku mukino shampiyona yaje guhita ihagarikwa burundu

Gushaka guhirika Sadate ku buyobozi, yandikira Perezida wa Repubulika….

Bamwe mu bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye bagaragaje ko batishimiye uburyo ikipe ya Rayon Sports iyobowemo, ndetse banandikira RGB bayimenyesha ko Ngarambe Charles ari we muyobozi wemewe wa Rayon Sports.

Nyuma yaho na Munyakazi Sadate yahise yandikira RGB ayimenyesha ko ari we muyobozi wa Rayon Sports, bidatinze RGB yaje gutangaza ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports.

Ntibyagarukiye aho, Munyakazi Sadate yaje no kwandikira Perezida wa Republika agaragaza ibibazo biri muri Rayon Sports, nyuma mu kiganiro n’abanayamakuru Perezida wa Repubulika ubwo yabibazwagaho, yavuze ko hari abo yashinze icyo kibazo.

Nyuma y’iminsi mike, RGB yaje kugaragaza ko hari amakosa yakozwe na Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse ihita inakurwaho, hashyirwaho iy’agateganyo yari iyobowe na Murenzi Abdallah, nyuma hatorwa Uwayezu Jean Fidele nka Perezida wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine.

Uwayezu Jean Fidele, ni we wabaye Perezida mushya wa Rayon Sports
Uwayezu Jean Fidele, ni we wabaye Perezida mushya wa Rayon Sports

2. Kevin Monnet-Paquet yemeye gukinira Amavubi

Nyuma y’imyaka myinshi yifuzwa ngo azakinire Amavubi, Kevin Monnet-Paquet kera kabaye yaje kwemera kuzakinira Amavubi ndetse anashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kwitegura umukino wa Cap-Vert.

Kevin Monnet-Paquet yari yahamagawe mu Mavubi, nyuma aza kwisubira ntiyitabira
Kevin Monnet-Paquet yari yahamagawe mu Mavubi, nyuma aza kwisubira ntiyitabira

Nyuma yo kohererezwa ubutumire, ntiyigeze abusubiza ndetse ntiyanitabira iyo mikino yombi, aha bikaba byaravuzwe ko yaje kwisubira kubera amwe mu magambo yaba yaravuzwe mu itangazamakuru yamuciye intege zo gukinira Amavubi.

3. Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari, irahanwa iza kongera kubabarirwa

Muri Gashyantare 2020, ikipe ya Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari, ni nyuma y’uko itemerewe gukoresha abakinnyi batarabona ibyangombwa, ibi bikaba byari mu bikubiye mu mategeko yagombaga kugenga irushanwa.

Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy'Intwari irahanwa, nyuma iza gukurirwaho ibihano
Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari irahanwa, nyuma iza gukurirwaho ibihano

Ikipe ya Rayon Sports yahanishijwe kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu mwaka utaha wa 2021, kudakina imikino ya gicuti mu Rwanda no hanze mu gihe cy’umwaka no kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw, aha yahise isimburwa na Kiyovu Sports, gusa nyuma yaho ibi bihano byaje gukurwaho.

4. Mashami yongereye amasezerano mu Mavubi, mu gihe Ferwafa yari yamaze kumuhagarika

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent wari warashoje amasezerano ye y’umwaka yo gutoza Amavubi, yaje kongererwa amasezerano y’undi mwaka umwe. Ni nyuma y’aho byari byavuzwe ko Ferwafa yafashe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano kubera umusaruro batari bashimiye.

Mashami Vincent yongerewe amasezerano
Mashami Vincent yongerewe amasezerano

5. Gicumbi na Heroes muri FIFA, birangira zimanuwe mu cyiciro cya kabiri

Nyuma y’aho shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe itarangiye, hafashwe umwanzuro wo guha APR FC yari ku mwanya wa mbere igikombe, naho Gicumbi na Heroes zari ku myanya ibiri ya nyuma zihita zimanurwa mu cyiciro cya kabiri.

Aya makipe yishyize hamwe arega muri Ferwafa ariko ikirego giteshwa agaciro, bahitamo kwiyambaza urukiko mpanabyaha rwa siporo ku isi (TAS), gusa ikirego baza kugikuramo bongera kwiyambaza inteko rusange ya Ferwafa, ariko ntibyagira icyo bitanga bongera kumanurwa mu cyiciro cya kabiri.

6. Amavubi muri 2020, umwaka ushojwe adatsinze igitego

Ni umwaka utarabayemo imikino myinshi ku ikipe y’igihugu, aho mu mikino ibiri y’amarushanwa yakinnye na Cap-Vert bayinganyije, banakina imikino ya gicuti ibiri Na Cameroun ndetse na Congo Brazzaville, iyi yose na yo bayinganya 0-0, bivuze ko nta gitego Amavubi yatsinze muri 2020.

7. APR FC yongeye gusezererwa itarenze umutaru

Ikipe ya APR FC yahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, ni yo kipe yatangiye imyitozo mbere y’andi makipe yose, aho nyuma yo kugura abakinnyi barimo nka Bizimana Yannick yakuye muri Rayon Sports, Tuyisenge Jacques wari uvuye muri Angola, intego zari ukuba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Champions League.

APR FC yasezerewe ku ikubitiro na Gor Mahia
APR FC yasezerewe ku ikubitiro na Gor Mahia

Nyuma yo gutombora ikipe ya Gor Mahia icyizere cyari cyose, gusa ntiyaje gukabya izo nzozi kuko iyi kipe yayisezereye ku ikubitiro, iyitsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi, mu gihe AS Kigali yo yari ihagarariye u Rwanda yabashije gusezerera Orapa United yo muri Botswana.

8. Jeannot Witakenge wakiniye amakipe nka Rayon Sports na APR FC yarapfuye

Nyuma y’iminsi yari amaze arwaye, Jeannot Witakenge wamamaye cyane mu ikipe ya Rayon Sports ndetse akaza no kuyibera umutoza wungirije, tariki 25/04/2020 nibwo byamenyekanye ko yapfuye azize kanseri y’igifu.

Jeannot Witakenge yitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020
Jeannot Witakenge yitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020

9. Shampiyona nta bafana, yongera gutangira nta muterankunga, nyuma y’iminsi irongera irahagarikwa

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bwa mbere mu mateka kimwe no mu bindi bihugu, yatangiye gukinwa nta mufana wemerewe kwinjira ku kibuga kubera icyorezo Coronavirus gikomeje guhangayikisha Isi.

Shampiyona yatangiye ikinwa nta bafana, ubu yongeye guhagarikwa
Shampiyona yatangiye ikinwa nta bafana, ubu yongeye guhagarikwa

Nyuma yo gukina gusa iminsi itatu ya shampiona, yaje guhita ihagarikwa na Minisiteri ya Siporo ndetse binashimangirwa n’inama y’abaminisitiri, ni nyuma yo gusanga hari amakipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

10. Kwiyubaka kw’andi makipe mu Rwanda, Rayon Sports igenda biguru-ntege

Umwaka w’imikino wa 2020/2021 ni umwaka waranzwe no kwiyubaka ku makipe arimo APR FC, Kiyovu Sports, Gasogi ndetse na AS Kigali, mu gihe Rayon Sports yo yaranzwe no gutakaza abakinnyi benshi ikinjiza abadafite amazina akomeye.

Amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports ari mu makipe yiyubatse mbere yo gutangira umwaka w'imikino
Amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports ari mu makipe yiyubatse mbere yo gutangira umwaka w’imikino

Ikipe ya APR FC yasinyishije abakinnyi barimo Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports, Nzanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bavuye muri AS Muhanga ndetse na Tuyisenge Jacques .

Kiyovu Sports iri mu makipe yiyubatse cyane, yasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves, isinyisha ba myugariro barimo Ngandu Omar, Irambona Eric, abo hagati barimo Ngendahimana Eric, Abedi wavuye i Burundi, ndetse na rutahizamu Babua Samson wasoje shampiyona afite ibitego byinshi.

Ikipe ya Police FC yasinyishije abarimo Usengimana Faustin, Eric Rutanga, Iradukunda Eric Radu, Twizerimana Martin Fabrice, Sibomana Patrick, naho ikipe nka AS Kigali isinyisha abarimo Shaban Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjili, Aboubakar Lawar n’abandi.

Ikipe ya Rayon Sports n’ubwo na yo yari imaze gutakaza benshi, yongeyemo umunyezamu Kwizera Olivier, Jean Vital Ourega ndetse na Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi United.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka