Rwatubyaye wari wasabiwe kudakinira Amavubi ategerejwe i Kigali ku wa Gatatu

Myugariro w’Amavubi n’ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yari yasabiwe kudakina umukino w’Amavubi ariko ntibyakunze.

Nyuma y’aho umutoza Mashami Vincent yari yahamagaye abakinnyi 27 bagomba gutegura umukino bazahuramo na Cote d’Ivoire mu cyumweru gitaha, ikipe ya Sporting Kansas City ikinamo Rwatubyaye Abdul, yahise yandika ibaruwa isaba ko uyu mukinnyi bamureka ntaze gukina uyu mukino kuko ari bwo akigera mu ikipe.

Rwatubyaye Abdul ukinira Sporting Kansas City
Rwatubyaye Abdul ukinira Sporting Kansas City

Nyuma yo kwandikira iyi baruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryaje kubasubiza ko uyu mukinyi bamukeneye, birangira ikipe imwemereye kuzaza gukina uyu mukino.

Rwatubyaye Abdul ni myugariro ufatiye runini Amavubi
Rwatubyaye Abdul ni myugariro ufatiye runini Amavubi

Amakuru dukesha Ferwafa, ni uko uyu mukinnyi agomba kuzagera i Kigali ku wa Gatatu tariki 20/03/2019, akazahita ahagrukuna n’ikipe y’igihugu Amavubi ku wa Kane berekeza muri Cote d’Ivoire aho bazaba bakinira uyu mukino tariki 23/03/2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka