Rwatubyaye uzabanzamo kuri Mukura, ngo yiteguye guhita agaruka mu bihe bye

Rwatubyaye Abdul wari umaze umwaka adakina, aratangaza ko yumva ahagaze neza ku buryo yiteguye gusubira mu bihe byiza yahozemo

Ikipe ya Rayon Sports yasoje imyitozo yo gutegura umukino izakirwamo na Mukura kuri uyu wa Gatatu, aho umutoza Ivan Minnaert yahise atangaza ko Rwatubyaye Abdul wari umaze iminsi yaravunitse agomba kubanza mu kibuga.

Rwatubyaye Abdul aganira n'itangazamakuru
Rwatubyaye Abdul aganira n’itangazamakuru

Mu kiganiro twagiranye na Rwatubyaye Abdul ubwo Rayon Sports yasozaga imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, yadutangarije ko asigaje kubona imikino y’amarushanwa ubundi akagaruka mu bihe byiza yahozemo.

Yagize ati "Ni nk’ibitangaza, kumara umwaka udakora nubwo ntari nicaye gusa kuko narakoraga, wibagirwa byinshi, abafana, abakinnyi, imikinire nayo isubira hasi, gusa ndumva narakoze neza kandi niteguye gutanga ibyo mfite byose, nanjye niteguye gutanga ibyo nshoboye kugira ngo ngaruke neza."

Rwatubyaye Abdul ati "Ndumva mpagaze neza"
Rwatubyaye Abdul ati "Ndumva mpagaze neza"

"Nari maze iminsi ndemereye, ubu imyitozo yamazemo ku buryo natakaje ibiro bine, nintangira gukina imikino y’amarushanwa nzahita nongera ngasubira ku rwego rwanjye."

Bikorimana Gerard na Ndayisenga Kassim nibo banyezamu bakoze imyitozo gusa, Bakame afite akabazo k'uburwayi
Bikorimana Gerard na Ndayisenga Kassim nibo banyezamu bakoze imyitozo gusa, Bakame afite akabazo k’uburwayi

Abakinnyi 20 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa Mukura VS:

Ndayisenga Kassim, Bikorimana Gerard, Mugabo Gabriel, Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Nyandwi Saddam, Yussuf Habimana, Djamal Mwiseneza, Eric Irambona, Nzayisenga Jean D’Amour Mayor, Muhire Kevin, Ismaila Diarra, Mbondi Christ, Hussein Tchabalala, Bimenyimana Bonfils Caleb, Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Rutanga.

Andi mafoto yaranze imyitozo y’uyu munsi

Bimwe mu bikoresho byifashishijwe kuri uyu munsi mu myitozo
Bimwe mu bikoresho byifashishijwe kuri uyu munsi mu myitozo
Yannick Mukunzi wakinnye umukino wa Gor Mahia asa nk'utarakira neza uyu munsi nawe yakoze imyitozo
Yannick Mukunzi wakinnye umukino wa Gor Mahia asa nk’utarakira neza uyu munsi nawe yakoze imyitozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka