Rwatubyaye Abdul yatsinze igitego mu ikipe ya kabiri ya Sporting Kansas City

Myugariro w’ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Amerika Rwatubyaye Abdul, yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe ya kabiri iri gukina imikino y’icyiciro cya kabiri muri Amerika

Nyuma y’amezi make Rwatubyaye Abdul yerekeje muri Sporting Kansas City, mu rukerera rwo kuri uyu munsi yakinnye umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, mu ikipe ya kabiri y’ikipe ye yitwa Swope Park Rangers.

Rwatubyaye Abdul mu mukino yaraye akiniye Swope Park Rangers
Rwatubyaye Abdul mu mukino yaraye akiniye Swope Park Rangers

Rwatubyaye Abdul wari uri no ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere ikipe ye ya Sporting Kansas City, ubwo batsindwaga ibitego 3-0 kuri uyu wa kabiri, yahise yifashishwa no mu mukino w’ikipe ya Swope Park Rangers, ikaba ikipe ya kabiri ya Sporting Kansas City.

Abdul Rwatubyaye ku munota wa 90 w’umukino yaje guha intsinzi iyi kipe ye aho yayitsindiye igitego cya gatatu n’umutwe, umukino uza kurangira batsinze Louisville City FC ibitego 3-2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka