Rwatubyaye Abdul wakiniraga Rayon Sports yabonye ikipe ikomeye muri Amerika

Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniraga Rayon Sports yamaze gusinya umwaka umwe muri Sporting Kansas City ikina shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Rwatubyaye ahabwa ikaze n'ikipe ye nshya
Rwatubyaye ahabwa ikaze n’ikipe ye nshya

Nyuma y’iminsi yitwara neza mu ikipe ya rayon Sports, ndetse akayifasha no gukora amateka yo kugera muri 1/4 muri CAF Confederation Cup, byaje kumuhesha amahirwe yo kubona ikipe ikomeye muri Shampiona izwi nka Major League Soccer.

Rwatubyaye Abdula yagiye yigaragaza cyane mu mikino y'amatsinda Rayon Sports yakinnye
Rwatubyaye Abdula yagiye yigaragaza cyane mu mikino y’amatsinda Rayon Sports yakinnye

Iyi kipe ibinyujije ku mbuga zayo zitandukanye, yatangaje ko yishimiye kuba yaguze myugariro w’Umunyarwanda w’imyaka 22, akaba yayisinyiye kuyikinira mu gihe kingana n’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Rwatubyaye Abdul yanakiniye APR FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul yanakiniye APR FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports

Iyi kipe ya Sporting Kansas City ni ikipe ikomeye yanabaye iya mbere mu gace k’u Burengerazuba mu mwaka wa 2000 na 2013, itwara igikombe cy’igihugu kizwi nka US Open Cup mu mwaka wa 2004, 2012, 2015 na 2017.

Rwatubyaye yerekeje kandi mu ikipe irimo abakinnyi banyuze mu makipe akomeye nka Andreu Fontàs wakiniye Girona, Fc Barcelone, Mallorca na Celta Vigo zo muri Espagne, ndetse na Roger Espinoza wakinnye muri Wigan ndetse banatwarana FA Cup batsinze Manchester City.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igitekerezo.nabonanugukumereza(aho

niyonkuru yanditse ku itariki ya: 26-02-2019  →  Musubize

Rwatubyaye Abdul yaguzwe angahe?

habumugisha Innocent yanditse ku itariki ya: 17-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka