Nyuma y’iminsi yitwara neza mu ikipe ya rayon Sports, ndetse akayifasha no gukora amateka yo kugera muri 1/4 muri CAF Confederation Cup, byaje kumuhesha amahirwe yo kubona ikipe ikomeye muri Shampiona izwi nka Major League Soccer.
Iyi kipe ibinyujije ku mbuga zayo zitandukanye, yatangaje ko yishimiye kuba yaguze myugariro w’Umunyarwanda w’imyaka 22, akaba yayisinyiye kuyikinira mu gihe kingana n’umwaka umwe ushobora kongerwa.
Iyi kipe ya Sporting Kansas City ni ikipe ikomeye yanabaye iya mbere mu gace k’u Burengerazuba mu mwaka wa 2000 na 2013, itwara igikombe cy’igihugu kizwi nka US Open Cup mu mwaka wa 2004, 2012, 2015 na 2017.
Rwatubyaye yerekeje kandi mu ikipe irimo abakinnyi banyuze mu makipe akomeye nka Andreu Fontàs wakiniye Girona, Fc Barcelone, Mallorca na Celta Vigo zo muri Espagne, ndetse na Roger Espinoza wakinnye muri Wigan ndetse banatwarana FA Cup batsinze Manchester City.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
igitekerezo.nabonanugukumereza(aho
Rwatubyaye Abdul yaguzwe angahe?