Rwatubyaye Abdul asinye muri Rayon Sports imyaka ibiri

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri

Nyuma y’iminsi yari amaze akorera imyitozo mu ikipe ya AS Kigali, myugariro Rwatubyaye Abdul amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul yari amaze iminsi adakina nyuma y’imvune yakuye mu ikipe ye ya Fc Shkupi yo muri Macedonia yakiniraga, iyi akaba yarayigiyemo nyuma yo kuva mu makipe yo muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwatubyaye Abdul si ubwa mbere akiniye Rayon Sports kuko iyi kipe yamusinyishije avuye muri APR FC, aba n’umwe mu bakinnyi bayikiraga ubwo yageraga muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, nyuma yo kurenga amatsinda muri aya mrushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko rwatubyaye AbduL AGIYE Muri Rayonsport
ndatekereza ko gikundiro yacu igiye gutsinda amakipe yose yo
Murwanda no Hanze yu rwanda

MURAKOZE

Urayeneza Darius wo mukarere ka kayonza umurenge wa mukarange yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka