Rwamagana yatewe mpaga, Miroplast ihita ijya mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Rwamagana nyuma yo kuregwa na Miroplast ko yakinishije umukinnyi udafite ibyangombwa n’amategeko, hanzuwe ko itewe mpaga inabura amahirwe yo kujya mu cyiciro cya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rwamagana ni bwo yari yabonye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere isezereye Miroplast ku ntsinzi y’ibitego 3-2 mu mikino yombi, gusa iyi kipe yakinnye yaramaze kuregwa na Miroplast muri Ferwafa.

Rwamagana Fc yari yazamutse kuri uyu wa gatandatu yahise iterwa mpaga
Rwamagana Fc yari yazamutse kuri uyu wa gatandatu yahise iterwa mpaga

Miroplast yatanze ikirego muri Ferwafa ivuga ko Micomyiza Pie yakinishijwe mu mukino ubanza aya makipe yombi yanganyijemo ibitego 2-2 kandi yari yarakuwe ku rutonde rw’abakinnyi b’iyi kipe.

ABafana ba Rwamagana babuze amahirwe yo kongera guhatana n'ibihangange
ABafana ba Rwamagana babuze amahirwe yo kongera guhatana n’ibihangange

Ferfwafa yaje kwicara ifata umwanzuro ko Rwamagana Fc ihanishwa mpaga , bije no gutuma ikipe ya Miroplast ihita ibona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, hamwe n’Isonga yasezereye Muhanga Fc nk’uko byatangajwe na Ferwafa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yawe RWAMAGANA iratubabaje harebe ababigize mo uruhare babihanirwe mu gukinisha uwo mukinnyi.

Michel Ange yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka