Rwamagana City yatsinzwe na ASPOR amakipe yombi yikoma umusifuzi

Ku munsi wa 14 wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikipe ya Rwamagana City yatsinzwe n’ikipe ya Aspor 1-0 maze amakipe yombi avuga ko yasifuriwe nabi.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2017 ku kibuga cya Rwamagana City watangiye Saa munani n’igice urangira ikipe ya Aspor ari yo ibashije gutsinda aho ku munota wa 20 w’igice cya mbere Joseph Ndagijimana yayitsindiye igitego 1 rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Amakipe yombi ntiyigeze yishimira imisifurire
Amakipe yombi ntiyigeze yishimira imisifurire

Nyuma y’umukino abatoza bombi banenze imyitwarire y’umusifuzi Kwizera Olivier, Nsabimana Thierry na Seraphin Mbonigena basifuye uyu mukino kuko ngo babona hari amakosa bakoze abangamira imikinire y’amakipe yabo.

Niyibizi Suleiman utoza Rwamagana City yagize ati “Burya koko umuntu atanga icyo afite uyu musifuzi na we yasifuye ibijyanye n’ubumenyi bwe, abakinnyi banjye bakoze ibyo bagombaga gukora ariko babangamiwe n’umusifuzi aho yakomeje kudukandamiza mu mukino”

Abakinnyi ba ASPOR bahabwa inama n'umutoza kugira ngo batishyurwa igitego bari batsinze
Abakinnyi ba ASPOR bahabwa inama n’umutoza kugira ngo batishyurwa igitego bari batsinze

Mugenzi we utoza ASPOR yunze mu ry’uwa Rwamagana City agira ati” Muri rusange umukino wari ukomeye cyane ariko ntahukanye intsinzi ariko abasifuzi batwibye cyane kuko batwibye penaliti banadusifuriye amakosa atari ngombwa ariko Imana ishimwe ko dutahukanye intsinzi”

Rwamagana City yatsindiwe mu rugo ntiyishimiye imisifurire
Rwamagana City yatsindiwe mu rugo ntiyishimiye imisifurire

Rwamagana City na ASPOR ziri mu itsinda rya mbere aho muri iri tsinda ikipe ya Muhanga yamanutse umwaka ushize ariyo iyoboye n’amanota 28, Rwamagana City yo iza ku mwanya wa 3 n’amanota 27 naho ASPOR yo ikaza ku mwanya wa 7 n’amanota 13.

Rwamagana City yambaye umukara yakiniraga ku kibuga cyayo, yari imaze iminsi yitwara neza muri Shampiona
Rwamagana City yambaye umukara yakiniraga ku kibuga cyayo, yari imaze iminsi yitwara neza muri Shampiona

Uko imikino y’umunsi wa 14 yagenze mu matsinda yombi:
Itsinda rya 1

ku wa 11 Werurwe 2017

Vision FC 0-1 Hope FC
Sorwathe Fc 1-0 Gitikinyoni FC

Ku wa 12 Werurwe 2017

UR FC 0-4 Vision JN
Rwamagana City Fc 0-1 Aspor Fc
Nyagatare FC 2-2 Akagera FC
AS Muhanga (yararuhutse)

Itsinda rya 2

Ku wa 11 werurwe 2017

Gasabo United (Yararuhutse)
Rugende Fc 3-2 La Jeunesse
Intare Fc 3-2 Sec Fc
Esperance SK 0-1 Etoile de L’Est
Miroplast Fc 0-0 Heroes FC
Ku wa 12 werurwe 2017
Isonga Fc 2-0 United Stars

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kbs kubwa updates za 2nd division turabyishimiye cyanee,,mukomerze aho pee!!

Kats yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka